Ingabo z’u Rwanda zongeye kwambikwa imidari y’ishimwe
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika zambitswe imidari y’ishimwe kubera ubwitange, ubunyamwuga n’ikinyabupfura zigaragaza mu kazi.
Ibirori byo kwambika imidari izo ngabo byabereye i Bangui mu kigo cya gisirikari kizwi nka Socatel Mpoko Military Camp, tariki 16 Mutarama 2016.
Ibi birori byayobowe n’Uwungirije Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri MINUSCA (Ingabo zibungabunga amahoro muri Santarafurika), Ambasaderi Diane Corner.

Umuyobozi ushinzwe abakozi mu butumwa bwa MINUSCA, Lt Col Mensah yashimye Ingabo z’u Rwanda zaburijemo igitero cyari kigiye kugabwa ku ngoro ya Perezida wa Santarafurika, tariki 28 Nzeri 2015.
Icyo gihe abigaragambyaga bari bagiye gufata ingoro ya Perezida Catherine Samba Panza yagiye mu butumwa bw’akazi.
Ashimira Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa MINUSCA, yagize ati “Mwarahagurutse murinda inzego z’ubuyobozi n’ingoro y’umukuru w’igihugu, ubu inzego zose za guverinoma zirakora neza; mwarakoze ku bw’icyo gikorwa cy’umurava.”

Igikorwa cyo kwambika imidari y’ishimwe Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa, cyakirijwe yombi n’abaturage b’icyo gihugu, ndetse n’abayobozi barimo Minisitiri muri Perezidansi ya Santarafurika, Charles Kenguembat n’umuyobozi wa MINUSCA, Maj Gen Balla Keita.
Si ubwa mbere Ingabo z’u Rwanda zishimirwa ubwitange, ubunyamwuga n’ikinyabupfura zigaragaza mu kazi ko kubungabunga amahoro.
Mu mwaka ushize na bwo Umuryango w’Abibumbye washimiye mu bihe bitandukanye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika no muri Sudani.

Amafoto: MoD
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ingabo z’u rwanda zikora neza akazi kazo ni izo gushimirwa
turashimira ingabo zurwanda zikomeza kuduhesha ishema hmumahanwga
Oyeee nibyiza nibakomeze bakorane umurava bakomeje kwerekana isura nziza yahobaturutse(RWANDA NZIZA)