Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe udasanzwe wa "Special force" zafatanyaga n’iza Congo gucunga umutekano muri Kivu ziratahuka

Ingabo z’u Rwanda zafatanyaga n’iza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gucunga umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru, ziratahuka kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/09/2012, nyuma y’ibiganiro byahuje ibihugu byombi n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura Amahoro muri Congo (MONUSCO).

Iki cyemezo kibaye nyuma y’aho igikorwa cyo guhashya umutwe wa FDLR wihishe mu Burasizuba bwa Congo, gikozwe n’ingabo zahujwe n’ibihugu byombi, cyagiye kigera ku ntego abaturage bakongera kubona agahenge.

Gusa imirwano ishyamiranije ingabo za Congo n’umutwe mushya wa M23, yatumye butangira gucumbagira, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’gisirikare cy’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita.

Yagize ati: “Kuva imirwano hagati ya FARDC na M23 yakubura, uburyo ibikorwa byakorwaga byarahindutse ku buryo natwe twatangiye gushaka uburyo twagarura ingabo zacu. Twakoze ibiganiro na MONUSCO na FARDC kuri iki kibazo.

Kompanyi ebyiri za RDF hamwe na bagenzi babo ba FRDC bazaza ku mupaka wa kibumba na kabuhanga ziva i Rutchuru, aho ingabo za RDF zizambuka umupaka zigaruka mu Rwanda naho iza FARDC zerekeze i Goma”.

Brig. Gen. Nzabamwita yavuze ko ibi bikorwa bizongera gusubira ari uko agahenge kongeye kugaragara.

Ingabo z’u Rwanda n’iza Congo byatangiye gukora ibi bikorwa kuva gahunda ya Umoja Wetu yatangira mu kwezi kwa Mbere n’ukwa Kabiri mu 2009. Abasirikari bariyo bagezeyo ku kwezi kwa Kabiri uyu mwaka.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

karibu kwenu

viateur yanditse ku itariki ya: 1-09-2012  →  Musubize

kuki izi ngabo zitashe aduyi atarangiye

amani yanditse ku itariki ya: 1-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka