Ingabo z’u Rwanda zisimbura izari muri Sudani y’Epfo zagezeyo
Abasirikare bo mu cyiciro cya nyuma cy’abagize Batayo ya 51 bageze i Kigali bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.
Itsinda ry’abasirikare 211 ba Batayo ya 51 ni bo baje, basoje igikorwa cy’isimburana mu butumwa muri Sudani y’Epfo basimbujwe bagenzi babo bagize Batayo ya 19, babisikanye na bo berekeje Sudani y’Epfo.

Berekeza mu butumwa, abasirikare ba RDF bajyanye n’abapolisi b’u Rwanda bagiye gufatanya n’abapolisi bagenzi babo basanzwe bari mu butumwa, bakorera Malakal muri Sudani y’Epfo.
Ku kibuga cy’indege i Kigali, aba bapolisi baherekejwe n’abapolisi bakuru barangajwe imbere na ACP Felly Bahizi Rutagerura.
Brig Gen J. Jacques Mupenzi, uyobora Diviziyo ya kane y’Ingabo z’u Rwanda ari kumwe n’abandi basirikare bakuru bakiriye abavuye mu butumwa. Yabashimiye uburyo batunganije akazi kabajyanye.

Yagize “Ntabwo byoroshye gutunganya umutekano mu rusobekerane rw’ibibazo bigaragara mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Ariko kubera ikinyabupfura no kwitanga, mwabashije gutunganya akazi kabajyanye muhesha ishema RDF n’igihugu cyacu, turabibashimiye.”
Col. A Ngoga Kayumba uyobora Brigade ya 201 yabashimiye imyitozo n’imyiteguro bakoze ibategurira kujya mu butumwa ababwira ko igihe cyo gushyira mu bikorwa imyitozo bahawe kigeze.

Ati “Mugomba kuzagira imyitwarire myiza n’ubufatanye mu butumwa mugiyemo. Ikindi, turabasaba kuzubaha abaturage b’igihugu cya Sudani y’Epfo aho mugiye gukorera akazi, mukubaha umuco wabo.”
Avuga ku byo bagezeho mu kivi basoje cy’ubutumwa, Lt Col John Muvunyi ubwo yageraga i Kigali, yatangaje ko ubutumwa bwabajyanye bwagenze neza.

Yavuze ko inshingano bari bafite yari iyo kurinda abasivile, kurinda abakozi ba Loni n’ibikoresho bya Loni hamwe no guherekeza imfashanyo n’ibikoresho nkenerwa bijya gutabara abasivile bari mu kaga. Yavuze ko ibyo byose byakozwe neza.
Yavuze ko ubu umutekano ugenda ugaruka nyuma y’aho abahanganye basinye amasezerano y’amahoro, ubu bakaba bari mu nzira yo gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho. Gusa, Lt Col Muvunyi asanga nubwo bitanga icyizere, umuntu atahamya iby’umutekano w’ejo hazaza uko uzaba wifashe.
Lt Col Muvunyi yavuze ko imibanire y’Ingabo z’u Rwanda n’abaturage ba Sudani y’Epfo ari myiza.
Ati “Batubona nk’abantu baciye mu bibazo nk’ibyo barimo gucamo uyu munsi, bityo bakaba badufitiye icyizere cy’uko hari icyo twabafasha."
Twabagejejeho ibikorwa biduhuza dukura mu mwimerere wo kwikemurira ibibazo mu Rwanda, aho duhurira n’abaturage mu muganda.”
Yavuze ko byatumye bagirana ubumwe n’abaturage ba Sudani y’Epfo ndetse ngo usanga bita abana babo bavuka amazina y’Abanyarwanda n’ay’abayobozi b’u Rwanda nka Perezida, Kagame.
Mbere yo kuva mu butumwa, Lt Col John Muvunyi yahererekanije ububasha na mugenzi we umusimbuye mu butumwa, Lt Col J Ndengeyinka, umugaba wa Batayo ya 19. Igikorwa cyabereye mu Kigo cy’Ingabo z’u Rwanda kiri Juba.
Iki gikorwa cyo gusimbura abasirikare cyasojwe, cyatangiye tariki 11 Werurwe 2016. Abasirikare 848 bagize Batayo ya 51 bakaba basimbuwe na bagenzi babo bagize Batayo ya 19.
U Rwanda ruza ku mwanya wa gatanu ku Isi mu kugira abasirikare n’abapolisi benshi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni.
Muri Sudani y’Epfo, hakaba habarizwa Batayo ebyiri z’abasirikare barwanira ku butaka, umutwe w’abarwanira mu kirere hamwe n’umutwe wa Police.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|