Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zirigisha abaturage kwicungira umutekano
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Ingabo Nyafurika muri Centrafrique (RCA) tariki 27/02/2014, zakoranye inama n’abaturage bo mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Bangui ari na ko zikora amarondo ahitwa Miskine, mu rwego rwo kurushaho kubacungira umutekano nabo babigizemo uruhare.
Agace ka Miskine kari muri Arondisoma ya 5 ni kamwe mu duce twazahajwe n’umwiryane hagati y’abaturage. Ibikorwa by’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro birwanya ibikorwa by’insoresore zishaka guhungabanya umutekano kandi bikongera icyizere hagati y’abaturage n’izo ngabo mpuzamahanga.

Ku rurundi ruhande abaturage ba Bangui nabo bemeye ko bagiye gufatanya n’izo ngabo mu kurushaho gucunga umutekano aho batuye.
Inama irangiye, umwe muri abo baturage yabwiye umunyamakuru wa Aljazeera ukorera aho ati “Iyo turi kumwe n’Abanyarwanda, twumva dufite umutekano”.
Ingabo z’u Rwanda (RwaMechBatt1) zakajije umurego mu gukora amarondo kugira ngo abaturage barusheho gucungirwa umutekano.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nibabigishe uko bashobora kwirwanaho kuko batazahora barinzwe, ikindi kandi ibi bibafasha kwigira kuko usanga badategereza ak’imahanga
RDF kwisonga most disciplined army worldwide, ibi ntawe tubijyaho impaka erega burura ubupfura umwana abukura kuri se , hagati aho nashimira commandant in chief wa RDF Muzehe wacu, ibi byose niwe tubikesha
icyo gikorwa ni kiza cyane nabo bagomba kugira uruhare mukwirindiraumutekano ariko cyane cyane bakwiye kwigishwa ubumwe n’ubworoherane kunyungu zabo ndetse nizigihugu cyabo