Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zirigisha abaturage kwicungira umutekano

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Ingabo Nyafurika muri Centrafrique (RCA) tariki 27/02/2014, zakoranye inama n’abaturage bo mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Bangui ari na ko zikora amarondo ahitwa Miskine, mu rwego rwo kurushaho kubacungira umutekano nabo babigizemo uruhare.

Agace ka Miskine kari muri Arondisoma ya 5 ni kamwe mu duce twazahajwe n’umwiryane hagati y’abaturage. Ibikorwa by’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro birwanya ibikorwa by’insoresore zishaka guhungabanya umutekano kandi bikongera icyizere hagati y’abaturage n’izo ngabo mpuzamahanga.

Umusirikare w'u Rwanda arinze umutekano muri Centrafrique.
Umusirikare w’u Rwanda arinze umutekano muri Centrafrique.

Ku rurundi ruhande abaturage ba Bangui nabo bemeye ko bagiye gufatanya n’izo ngabo mu kurushaho gucunga umutekano aho batuye.

Inama irangiye, umwe muri abo baturage yabwiye umunyamakuru wa Aljazeera ukorera aho ati “Iyo turi kumwe n’Abanyarwanda, twumva dufite umutekano”.

Ingabo z’u Rwanda (RwaMechBatt1) zakajije umurego mu gukora amarondo kugira ngo abaturage barusheho gucungirwa umutekano.

Kigali Today

Ibitekerezo   ( 3 )

nibabigishe uko bashobora kwirwanaho kuko batazahora barinzwe, ikindi kandi ibi bibafasha kwigira kuko usanga badategereza ak’imahanga

minara yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

RDF kwisonga most disciplined army worldwide, ibi ntawe tubijyaho impaka erega burura ubupfura umwana abukura kuri se , hagati aho nashimira commandant in chief wa RDF Muzehe wacu, ibi byose niwe tubikesha

senga yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

icyo gikorwa ni kiza cyane nabo bagomba kugira uruhare mukwirindiraumutekano ariko cyane cyane bakwiye kwigishwa ubumwe n’ubworoherane kunyungu zabo ndetse nizigihugu cyabo

Djuma yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka