Ingabo z’u Rwanda ziri i Juba zibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni (UNMISS) muri Sudani y’Amajyepfo zifatanyije n’Abanyasudani, tariki 07/04/2013, bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 19Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango wanitabiriwe n’umuyobozi mukuru wa UNMISS, Hilde Johnson, Abanyarwanda baba muri Sudani y’Amajyepfo ndetse na bamwe mu banyamahanga wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka inzirikane zaguye muri Jenoside yakoreweAbatutsi muri 1994.

Abafashe amajambo bose bagarutse ku kwamagana Jenoside.
Abafashe amajambo bose bagarutse ku kwamagana Jenoside.

Abafashe amagambo bose muri uwo muhango bagarutse ku kwamagana Jenoside kugira ngo itazongera ukundi ari nako bagaruka ku nsanganyamatsiko yo kwibuka y’uyu mwaka igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi duharanira kwigira”.

Abari bitabiriye uyu muhango wo kwibuka muri Sudani y’Amajyepfo bacanye urumuri rw’icyizere na za buji bafata n’akanya ko guceceka bazirikana inzirakarengane zisaga miliyoni zatikiriye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Bacanye urumuri rw'ikizere.
Bacanye urumuri rw’ikizere.

Abashyitsi bakuru bitabiriye uyu muhango wamaze amasaha atatu harimo: Beatrice Gakuba, uhagarariye Abanyarwanda muri Sudani y’Amajyepfo, Hilde Johnson, umuyobozi mukuru wa UNMISS akaba ahagarariye umunyamabanga mukuru wa Loni muri Repubulika ya Sudani y’Amajyepfo.

Hari kandi Hon. Atem Yaak Atem, Minisitiri wungirije ushinzwe itangazamakuru wa Sudani y’Amajyepfo akaba ariwe waje ahagarariye Leta ya Sudani y’Amajyepfo.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abanyarwanda aho turi hose ku isi tugomba guha abacu icyubahiro bambuwe n’inkoramaraso.

majyambere yanditse ku itariki ya: 9-04-2013  →  Musubize

kwibuka ni uguha abacu twabuze agaciro bakwiye,kandi tugashimangira ko genocide itazongera ukundi mu rwanda ndetse no ku isi hose.

nkaka yanditse ku itariki ya: 9-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka