Ingabo z’u Rwanda zirashimirwa uko ziseruka mu mahugurwa UN mu misozi ya Himalaya
Ingabo z’u Rwanda zashimiwe umuhate n’umurava mu mahugurwa mpuzamahanga ya LONI ziri gukorana n’abasirikari b’ibihugu binyuranye mu misozi ya Himalaya mu guhugu cya Nepal.
Ingabo z’u Rwanda zagaragaje ubukerebutsi bwatangaje benshi mu myitozo yo gutabara abari mu kaga, gukumira Ibiza bitunguranye no gukora ibikorwa bya gisirikari mu misozi ihanamye.

Sergeant Major Rurangwa Alfred uri mu bitabiriye ayo mahugurwa yateguwe na LONI aravuga ko abo bari kumwe bahawe amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru mu bikorwa birimo gutegura ibisasu biturikana abantu, ibikorwa by’ubutabazi bwihuse ku bari mu kaga no kurwanya imitwe yitwaje intwaro.
Ibikorwa byihariye ingabo z’u Rwanda zigaragajemo cyane ni mu myitozo yabaye kuwa 27/03/2013 aho izo ngabo zagombaga kwerekana uko zacungira umutekano ibigo bya LONI ndetse zikanabyirukanamo ababa babyigabije, aho ingabo z’u Rwanda zashimwe cyane ubumenyi zagaragaje.

Iyi myitozo izamara ibyumweru bibiri igenewe ingabo zisanzwe zifite inshingano zo kubungabunga amahoro mu butumwa bwa LONI, zikazigishirizwamo n’ubuhanga bwo gusaka no gutahura abakekwaho kwitwaza intwaro no gucungira umutekano abari mu butumwa bari bugende mo ingendo ndende.
Iki gikorwa cya gisirikari cyiswe “Shanti Prayas-II” kiri gukorwa ku bufatanye n’ingabo z’igihugu cya Nepal ifatanije n’umutwe w’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe gutera ingabo mu bitugu ibikorwa byo kubungabunga amahoro PSO (Peace Support Operations) ukorera mu gice cy’inyanja ya Pacific.

Ayo mahugurwa yatangiye kuwa 25/03/2013 azasozwa kuwa 07/04/2013.
Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru:





Kigali Today
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ubuyobozi bwiza mu rwego rw’igihugu nibwo butuma ingabo zigera ku nshingano zazo,nizikomereze aho ubundi dukomeze dutere imbere muri gahunda zose z’igihugu cyacu
Ingabo z’urwanda ntaho zitazaduhesha ishema. ibi byose ni ubwitange bwaziranze nibwo butuma zikora ibyo zatumwe nk’uko bigomba gukorwa