Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’Abanya-Mozambique kwizihiza imyaka 50 y’ubwigenge

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique (Rwanda Security Force/RSF), zifatanyije n’icyo gihugu mu birori byo kwizihiza imyaka 50 kimaze kibonye ubwigenge.

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa 25 Kamena 2025, byitabirwa n’Umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Maj Gen Emmy K. Ruvusha n’abayobozi b’icyo gihugu mu nzego zitandukanye. Ibi birori byabereye mu Karere ka Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.

Maj Gen Emmy K. Ruvusha yavuze ko u Rwanda iteka rutahwemye kugaragaza ubushake bwo gukomeza gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro mu Karere, ubufatanye n’umurage uhuriweho, ushingiye ku bwigenge bw’ibihugu bya Afurika.

Ku ruhande rwa Guverinoma ya Mozambique, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Mocímboa da Praia, Sérgio Cipriano yashimiye u Rwanda rwababaye hafi mu bikorwa bigamije kugarura ituze no guhashya imitwe y’iterabwoba.

Yagize ati “Ingabo z’u Rwanda zabanye natwe igihe ubumwe n’amahoro byacu byari mu kaga. Uyu munsi turizihiza imyaka 50 y’ubwigenge, twibuka ko ubufatanye nyakuri butagaragarira mu bihe by’intsinzi gusa, ahubwo no mu rugamba ruyibanziriza.”

Mu 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda nibwo zoherejwe muri Mozambique mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, zifatanyije n’ingabo z’icyo gihugu

Ubwo bufatanye bwagize uruhare rugaragara mu kugarura amahoro, gusubiza mu buzima busanzwe uduce twinshi, gusubizaho ubuyobozi bwa gisivili no gufasha abari barahunze gutahuka bagasubira mu ngo zabo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka