Ingabo z’u Rwanda zatangije igikorwa cy’umuganda muri Centrafrique

Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, muri iki cyumweru zatangije igikorwa cy’umuganda aho zasukuye uduce dutandukanye tw’aho zikorera muri icyo gihugu.

Mu Rwanda umuganda ni igikorwa ngaruka kwezi gikorwa ku rwego rw’igihugu, ingabo za RDF ziri hirya no hino ku isi zikaba nazo zitangiza iki gikorwa mu rwego rwo gufatanya n’abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’ibihugu ziba zikoreramo gusukura aho batuye ndetse no kurengera ibidukikije.

Abasirikare bagize batayo ya ‘Rwanda Mechanized Infantry Battalion (RwaMechBatt1)’ ikorera muri Centrafrique batangiye umuganda kuwa 23/2/2014, aho basukuye uduce duherereye aho bakorera nka Ngaragba na Socatel, ngo bakaba bateganya no kwagura iki gikorwa basukura umujyi mukuru w’iki gihugu Bangui no mu nkengero zawo.

Umusirikare wa RDF akora umuganda mu gace baherereyemo mu murwa mukuru wa Centrafrique, Bangui.
Umusirikare wa RDF akora umuganda mu gace baherereyemo mu murwa mukuru wa Centrafrique, Bangui.

Ubuyobozi bw’ingabo za RDF butangaza ko izi ngabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, ngo ziri mu mishyikirano n’ubuyobozi bw’umujyi wa Bangui ndetse n’abaturage kugira ngo harebwe uburyo habaho ubufatanye mu gukora umuganda rusange muri iyi weekend, aho biteganyijwe ko hazasukurwa umujyi n’inkengero zawo, kugirango abaturage babe ahantu hasukuye kandi hanarengerwe ibidukikije.

Biteganyijwe ko ingabo za RDF ziri mu burumwa bw’amahoro muri iki gihugu zizifatanya n’izindi ngabo zituruka mu bindi bihugu, ubuyobozi ndetse n’abaturage; nk’uko tubikesha ubuyobozi bwa RDF.

Mu Rwanda, igikorwa cy’umuganda kimaze gufatwa nk’ingirakamaro na buri muturarwanda wese, aho gifatwa nk’inyunganizi ikomeye mu mibereho y’abaturage ndetse n’iterambere mu bukungu. Kubera ibikorwa by’umuganda kandi, umujyi wa Kigali n’igihugu muri rusange bimaze gufatwa nka bimwe mu bifite isuku ku isi.

Nkuko bitangazwa n’urubuga rwa ‘Rwandapedia’ rushinzwe gushyira ahagaragara ishusho y’iterambere ry’u Rwanda, ngo kuva mu mwaka wa 2007, igikorwa cy’umuganda kibarirwa mug aciro ka miliyoni 60 z’amadorali y’Amerika.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo   ( 4 )

umurava kukazi kwihesha agaciro nyuma yo kubona ko umutekano murwanda ari wose ingabo zurwand mubikorwa by’iterambere ntizahatanzwe, none no muri centrafrica zatangijeyo umuganda? wooow, ibi nyibyo kwishimira cyane, babumva ibyo basize iwabo byiza babisangiza nabandi . much respect to RDF

steven yanditse ku itariki ya: 27-02-2014  →  Musubize

Nibyiza, ariko umuganda abantu bawukora hari amahoro nimubanze muhagarike intambara y’aba antibaraka bakomeje kwica aba islamu. Maze mubone kuzabigisha umuganda bari mu mahoro bose.

murerwa yanditse ku itariki ya: 27-02-2014  →  Musubize

usibye kurinda umutekano w’abaturage bagomba no kubabera urugero rwiza muri byose babigisha kwigira bakareka kwicana kuko ntacyo bimariye igihugu cyabo.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 27-02-2014  →  Musubize

kwihesha agaciro ku ngabo zacu ntibiri gusa ku kurwanya umwanzi ahubwo bareba ikindi cyose cyababangamira

fufu yanditse ku itariki ya: 27-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka