Ingabo z’u Rwanda nizo zirinze Perezida mushya wa Centrafrique
Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziherutse koherezwa mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Republika ya Centrafrique, zahise zitoranywamo izigomba gucunga umutekano wa Perezida mushya w’icyo gihugu.
Kuri uyu wa mbere taliki 20/01/2014, nibwo inteko ishinga amategeko ya Centrafrique yatoreye madamu Catherine Samba-Panza kuba Perezida w’inzibacyuho w’iki gihugu.
Mu birori byo kwimika uyu mu perezida w’inzibacyuho wa Centrafrique, umwe mu basirikare ba RDF boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu, niwe wagaragaye nk’icyegera cya hafi (close body guard) cya Perezida Samba-Panza amucungiye umutekano.
Kuva taliki 16/01/2014, indege za gisirikare z’America (C17) zatangiye gutwara ingabo z’u Rwanda (RDF) zigiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (CAR).
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bose bagera kuri 850 bayobowe na Lt Col Jean Paul Karangwa.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig.Gen. Joseph Nzabamwita, atangaza ko izi ngabo zoherejwe muri Centrafrique arizo muri batayo ikoresha ibikoresho binini bya gisirikare, ibi bikaba bijyanye n’inshingano bahawe arizo; kurinda umutekano w’abaturage ba kiriya gihugu, guhashya umwanzi mu gihe bibaye ngombwa ndetse no gucunga umutekano w’abayobozi bakuru.
Akimara gutorerwa kuyobora iki gihugu cyazahajwe n’imvururu zishingiye ahanini ku bwoko bw’abakirisitu n’abayisilamu, perezida mushya wa Centrafrique, Catherine Samba-Panza yatangarije itangazamakuru ko yiteguye kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cye, ariko nanone akavuga ko hagikenewe ingabo mpuzamahanga mu kumufasha kubigeraho.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Aha ningo mbwakubyiga abantu kuko ningihugu kilimu
ntambara yabasivire naba sirikare ntiwamenya umwa
nzi uwariwe.Nanone inkweto zigiye zisa byababyiza
cyaneee
Mukomereze aho maze abatabazi bazabamenyere ku bikorwa byanyu byiza! ntawuzabavogera!! iryo naryo ni ishema mugize kandi rizabaha imbaraga zo gukomereza n’ahandi hatari aho!! na za siriya muzagerayo!!
Muragahorane amata ku ruhimbi Ngabo zacu!! Mbona n’Isi muzayirinda kandi amahoro akazaba intandaro y’abanyarwanda! mukomeze umurego tubari inyuma!!
Umutekano kereka aho batawukeneye uwo musanzu twarawiyemeje, kandi tuzawugeraho!!
Tuzabarinda ni ahatari hariyatuzajyayo!!
Ibi bigaragaza icyizere n’ubushobozi RDF ifitiwe muruhando rw’amahanga. Bravo RDF.
Wow RDF songa mbele you’re still the ONE
Twishimiye icyizere u Rwanda rwagiriwe n’ amahanga, igisigaye aya mahirwe tuyabyaze umusaruro twongera imbaraga z’igihugu cyacu. Congratulations.
Ariko bashake indi myenda myiza iri smart kandi agabanye kubyiga abantu nk’uko nabibonye kuri Africa24.
erega ntiwarinda abaturage udahereye ku muyobozi bigatuma aricyo gituma RDF ihora ku isona muri Africa komeza ibigwi Rwanda yacu.
Uyu nibyo koko ni RDF, ni ibendera kuri uniform ni Rwanda.
Yitwa Lt Claude Kayisire, Bravo kandi courage ubwo ni ukumenya nyine uko wubahiriza "VIP protection"!