Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzaniya zaganiriye ku kwimakaza umutekano ku mipaka
Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Tanzaniya (TPDF) zahuriye mu nama ya 12 yitwa Proximity Commanders, igamije gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by’umutekano, ndetse no gushimangira ubufatanye mu kubungabunga umutekano ku mipaka ihuza ibihugu byombi.

Iyi nama yatangiye kuva ku wa 28 kugeza ku ya 30 Gicurasi 2025, ihuje abayobozi b’Ingabo zirwanira ku butaka mu bice byegereye imipaka y’u Rwanda na Tanzania, ikaba irimo kubera mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare.
Aba bayobozi b’Ingabo basuzumye intambwe imaze guterwa nyuma y’inama iheruka kubahuza, hibandwa ku ngingo zirimo guhagarika ibikorwa bitemewe no kwimakaza umutekano w’abaturage baturiye imipaka. Impande zombi zashimangiye akamaro k’ubufatanye mu buryo burambye, ndetse na gahunda ihuriweho yo guhangana n’ibikorwa bikigaragara bibangamira umutekano.
Mu ijambo ritangiza iyi nama, Brig Gen Pascal Muhizi usanzwe uyobora Diviziyo ya Gatanu, yashimiye Abakuru b’ibihugu byombi ku bw’ubuyobozi bwabo bufite icyerekezo, ubwitange badahwema kugaragaza mu gushyigikira amahoro ndetse no kwishyira hamwe kw’Akarere.

Yashimangiye ko ubuyobozi bwabo bwagaragaje ubushake bwa politiki, byunganira ibikenewe mu bufatanye bwiza hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi. Yibukije kandi abayobozi b’Ingabo guharanira amahoro n’umutekano ku mipaka bahuriyeho, ko atari inshingano zabo bwite gusa ahubwo ari inshingano rusange.
Yabasabye gukomeza kuba maso no kureba imbere. Yashimangiye kandi ko hakenewe ko baba maso kugira ngo bahangane n’ibikorwa by’iterabwoba ryambukiranya imipaka, n’ibikorwa by’ubucuruzi bitemewe.
Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa, umuyobozi wa Brigade ya 202 mu Ngabo za TPDF akaba n’umuyobozi w’intumwa za Tanzania, yavuze ko inama zabanjirije iyi zatanze umusanzu mu gukemura ibibazo byinshi, bitewe n’ubwitange bukomeye bw’impande zombi.

Izi ntumwa z’ibihugu byombi zabonanye n’abayobozi b’Akarere ka Kirehe, aho bakiriwe na Meya wako Bruno Rangira, ndetse basura n’umupaka wa Karushuga, wegeranye n’Akarere ka Kaisho muri Tanzania. Kirehe isangiye umupaka n’Akarere ka Ngara muri Tanzania.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|