Ingabo z’u Rwanda mu bufatanye n’Ingabo za Amerika mu gutangiza Kaminuza ya Gisirikari

Itsinda riturutse muri Kaminuza ya Gisirikari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NDU) ryakiriwe na Maj Gen Innocent Kabandana mu izina ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuwa Gatatu ku Kimihurura mu rwego rw’ibiganiro ku mikoranire yo gushyiraho Kaminuza ya Gisirikari mu Rwanda mu myaka mike iri imbere.

Itsinda ry'Ingabo za Amerika ziri mu Rwanda
Itsinda ry’Ingabo za Amerika ziri mu Rwanda

Bayobowe na Benjamin Crocket; umuyobozi muri NDU, iri tsinda rizamara iminsi itatu mu Rwanda ryagiranye ibiganiro na bamwe mu bayobozi b’Ingabo z’u Rwanda.

Lt Col Jason Farmer uhagariye inyungu z’Ingabo za Amerika muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yabwiye itangazamakuru rya RDF ko ibiganiro bigenda neza kugeza ubu.

Yagize ati “Ni ubwa mbere tugize amahirwe yo guhurura hano mu Rwanda. Turacyari mu ntangiriro z’ibiganiro by’uko twashyiraho Kaminuza ya Gisirikari hano mu Rwanda; uko yaba ikora bijyanye n’igihugu kuko ni ubwa mbere u Rwanda rugiye kubaka ishuri ry’impuguke mu gisirikari.”

Yongeyeho ko bishoboka kandi abona u Rwanda rwiteguye dore ko ngo na Kaminuza ya Gisirikari muri Amerika ishishikajwe no gufatanya n’Ingabo z’u Rwanda ngo bige imikorere y’iyo kaminuza mu Rwanda.

Yagize ati “U Rwanda rusanganwe amashuri ya gisirikari haba i Musanze, i Gabiro ndetse n’i Gako; bigaragaza ko rusanganwe umuco wo kwigisha igisirikari cy’umwuga. Iyi kaminuza rero ni inyongera yo ku yindi ntera kuko guhera kuri ba Colonel kuzamura bazajya biyungura ubundi bumenyi mu mwuga wabo wa gisirikari.”

Iri tsinda ryakiriwe na Maj Gen Innocent Kabandana mu izina ry'Ingabo z'u Rwanda
Iri tsinda ryakiriwe na Maj Gen Innocent Kabandana mu izina ry’Ingabo z’u Rwanda

Mu rwego rwo kurushaho kubaka igisirikari kizobereye mu ngeri zinyuranye, RDF yahisemo kugera ku rundi rwego mu gutoza ingabo zayo mu rwego rwa Kaminuza ya Gisirikari izahuriramo abasirikari bakuru ndetse n’abasivili bakunguka ubumenyi bwisumbuye mu rwego rwo kurushaho kunoza inshingano zitandukanye haba ku rwego rw’igihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga.

Iyi kaminuza yitezweho kuzatanga abafite ubumenyi buhanitse bazi kureba kure mu mitekerereze ngo babashe gukemura ibibazo bikomeye by’umwihariko mu nzira y’iterambere ry’u Rwanda bihuye n’uko Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yavuze mu 2013

Yagize ati “Imitekerereze yacu ishingiye ku baturage. Mu ngengo z’imari z’igihugu, twibanda ku burezi, ubuzima, tureba ikoranabuhanga, ubumenyi, guhanga ibishya, byose bikaba bigenerwa abaturage."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

hapo sawa nibazane ubumenyi tubanze twirinde bikaze nibindi bizaza oyeeeee RDf yacu

kayitare alex yanditse ku itariki ya: 22-09-2018  →  Musubize

Ibihugu hafi ya byose bishyira ingufu nyinshi mu bya gisirikare kurusha ubuvuzi,education,guhanga imirimo,ubuhinzi,...
Bikwiye guhinduka.

Sezikeye yanditse ku itariki ya: 21-09-2018  →  Musubize

Umuririmbyi wo muli Congo-Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yaravuze ati:"Semez l’amour et non la guerre".Bisobanura ngo "Mwimakaze urukundo aho kurwana".Isi ikoresha Budget ya 1.7 Trillions USD mu byerekeye intambara.Nukuvuga intwaro,guhemba abasirikare,training,logistics,etc...
Mu gihe abantu millions and millions bicwa n’indwara,ubushomeli,ubukene n’inzara.Imana isaba abakristu nyakuri gukundana,aho kurwana (Yohana 13:35).Mu isi nshya ivugwa muli 2 Petero 3:13,nta muntu numwe uzabamo akora ibyo imana itubuza.Kugirango atazabuza abandi amahoro (Imigani 2:21,22).

Kamasa yanditse ku itariki ya: 21-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka