Ingabo, Polisi n’abasivile 30 barahugurwa ku igenamigambi mu butumwa bw’amahoro

Mu kigo cy’Amahoro cy’u Rwanda (RPA), hatangijwe amahugurwa agenewe Ingabo,Polisi n’Abasivire ku igenamigambi rikoreshwa mu butumwa bw’amahoro.

Abanyeshuri 30 baturutse mu bihugu 7 bya Afurika ni bo bitabiriye amahugurwa
Abanyeshuri 30 baturutse mu bihugu 7 bya Afurika ni bo bitabiriye amahugurwa

Ayo mahugurwa yatangijwe tariki 01 Mata akazasozwa ku itariki 12 Mata 2019. Yitabiriwe n’abanyeshuri 30 baturutse mu bihugu birindwi bya Afurika.

Bazahugurwa kandi ku kumenya uko bazakorana hagati yabo nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Maj Gen Charles Rudakubana, umugaba wungirije w’Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF).

Yagize ati “Aya mahugurwa arategura aba officers baba abasirikare, abapolisi cyangwa abasivile, kuba bashobora gukora mu butumwa bwo kurinda amahoro.

Aya mahugurwa ni ayo kwiga ku igenamigambi mbere y’uko ubutumwa butangira, ndetse no kugira ngo abantu bagende biga no kumenya uko bazakorana muri iryo genamigambi.″

Abasirikare n’abapolisi bitabiriye ayo mahugurwa bavuga ko bagiye kunguka ubumenyi mu mikoranire, aho bazaba bitabiriye kurinda amahoro mu butumwa bazoherezwamo. Ngo bazamenya neza uko umusirikare, umupolisi n’umusivile bakorana bagatanga umusaruro nk’uko bamwe mu bitabiriye amahugurwa babitangaje.

Lt Col Edward Orwa Onyango, wo mu gisirikare cya Kenya agira ati “Amahugurwa nk’aya ni ingirakamaro mu kongera ubushobozi bwo gukorana n’inzego eshatu zinyuranye zigahuza umwuga. Ndavuga Ingabo, Polisi n’Abasivile.

Aya mahugurwa aradusigira ubumenyi ku ruhare rwa buri rwego, mu kurushaho gukorana tugahuriza hamwe tugatanga umusaruro″.

CIP Josiane Mukaruzima avuga ko ayo mahugurwa azamufasha gukorana n'Ingabo n'Abasivile
CIP Josiane Mukaruzima avuga ko ayo mahugurwa azamufasha gukorana n’Ingabo n’Abasivile

CIP Josiane Mukaruzima wo muri Polisi y’u Rwanda agira ati “Ntabwo nigeze njya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ariko niteguye kujyayo, nkaba nizeye ko aya mahugurwa agiye kumfasha gukorana n’inzego zitandukanye. Bizadufasha gutunganya neza akazi kacu kuko tuzaba twarabonye ubumenyi buhagije.″

N’abasivile bitabiriye ayo mahugurwa baremeza ko agiye kubungura ubumenyi bwo gukorana n’inzego zishinzwe umutekano (Ingabo na Polisi), mu butumwa bw’Amahoro, babasha gusangiza ubumenyi bwabo izo nzego, nk’uko bivugwa na Herve Ntege, umunyamategeko witabiriye ayo mahugurwa.

Ati “Inzego kuba zihurijwe hamwe, zigahugurwa bituma akazi k’ubutumwa bw’amahoro gakorwa neza. Gukorana n’Ingabo na Polisi birafasha kuko buri rwego ruguha ubumenyi, natwe abasivile tugatanga ibyo tuzi, bikatworohera twese gukorana mu gihe tugeze mu kazi″.

Col Jill Rutaremara, Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, avuga ko aya mahugurwa ayabonamo akarusho, kuko ari bwo bwa mbere bagiye kuhugura abategura igenamigambi ry’ubutumwa n’amahoro.

Col Jill Rutaremara, Umuyobozi wa RPA
Col Jill Rutaremara, Umuyobozi wa RPA

Ngo ni uburyo bwo kuzamura ubushobozi bw’Abanyafurika, birinda imbaraga batakazaga biyambaza abaturutse mu bihugu byo hanze ya Afurika.

Ati “Turifuza kugabanya ubushobozi bugendera ku baturutse mu bindi bihugu byo hanze ya Afurika. Abarimu twatangiranye, ni abazungu, ariko uko bigishije n’Abanyarwanda, birashoboka ko no mu banyarwanda twabonamo abahugura abandi, kandi batangiye kuboneka.

“Ni yo mpamvu dusaba abahugurwa kugaragaza ubushobozi bwatuma tubatoramo abarimu b’ejo hazaza, tudahoze twiyambaza abo hanze badutwara ubushobozi buhambaye″.
Abanyeshuri 30 bitabiriye ayo mahugurwa ni abaturuka mu bihugu birindwi ari byo Comoros, Ethiopia, Rwanda, Seychelles, Sudan, Kenya na Uganda.

Ni amahugurwa aterwa inkunga n’ibihugu binyuranye birimo Norvège, Denmark, Ubwongereza na Sweden.

Amahugurwa yitabiriwe n'abayobozi ba gisirikare mu nzego zinyuranye
Amahugurwa yitabiriwe n’abayobozi ba gisirikare mu nzego zinyuranye
Maj Gen Charles Rudakubana ni we watangije ayo mahugurwa
Maj Gen Charles Rudakubana ni we watangije ayo mahugurwa
Ayo mahugurwa bayategerejemo ubumenyi bwinshi
Ayo mahugurwa bayategerejemo ubumenyi bwinshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twishimi ye iyina mbwe ijyihu cyacu cyurwanda buruko bukeye nuko bwije cyijyenda jyiterimbere tuka badushi mira numukuru wi jyihungu cyacu cyu rwanda ariwe poro kagame .ariko nkatwe urubyiruko muzatu vuganire nka banu tunda fite ababyeyi tubatwarababuze tukiribato ugasanga imiryango yadufashenabi tuga cikiriza amashuri bigatuma twiheba.mwadufasha mukandusha kira nkimyuga cyangwa mukadushyira mungabo zijyihugu bakaba bajya baduha amasomo.ndabashimiye mugire amahoro yi mana.mperereye ibugesera yar.nzabonimana emmanuel.0786055289.murakaram.

nzabonimana emmy yanditse ku itariki ya: 15-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka