Ingabo na Polisi ku isonga mu nzego zizewe n’abaturage

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwagaragaje ko mu bushakashatsi bw’umwaka wa 2020 bwakozwe ku miyoborere n’imitangire ya serivisi, inzego z’umuteano ziza ku isonga.

Abayobozi banyuranye mu Ntara y'Amajyaruguru bishimiye ibyavuye muri ubwo bushakashatsi
Abayobozi banyuranye mu Ntara y’Amajyaruguru bishimiye ibyavuye muri ubwo bushakashatsi

Ingabo na Polisi ni zo nzego zaje ku mpuzandengo iri hejuru ya 90%, mu gihe ijanisha rusange ku rwego rw’igihugu ari 71,3%.

Iyo raporo y’ubushakashatsi ku miyoborere n’imitangire ya serivise yamuritswe n’ubuyobozi bukuru bwa RGB ku wa kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020 mu Karere ka Musanze.

Umunyamabanga mukuru wa RGB Edouard Karisa amurika iyo raporo, yavuze ko mu byegeranyo byose byagiye bikorwa mu myaka yashize no muri uyu mwaka, inzego z’umutekano zihora ku mwanya wa mbere.

Agira ati “Nk’uko mubibona ku rwego rw’igihugu, ibigereranyo byose byakozwe, umutekano buri gihe uza ku mwanya wa mbere, murabona muri uyu mwaka ku rwego rw’igihugu umutekano uri kuri 91,5%”.

Icyizere abaturage bagirira inzego z’umutekano ku rwego rw’igihugu, Ingabo na Polisi ziri hejuru y’impuzandengo ya 90% mu gihe Dasso iri hagati ya 80 na 90%.

Naho ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, Ingabo ziri ku mpuzandengo ya 98,6% naho Polisi 96% mu gihe Dasso iri kuri 84,5% mu kwizerwa n’abaturage.

Karisa yasabye ubuyobozi gukura isomo ku nzego z’umutekano, ati “Ya miyoborere ishingiye ku muturage ni yo iteza imbere igihugu, twegere inzego z’umutekano tuzibaze”.

Arongera ati “Guhera igihe ubushakashatsi bwakorewe, kubera iki umutekano uhora uza ku isonga abaturage bawushima? Ese ni uko gucunga umutekano ari byo byoroshye kurusha ibindi? Tuzafatanya twese tuganire turebe impamvu icyo cyiciro gihora kiza imbere kuva ubushakashatsi bwatangira gukorwa, aya masomo tugomba kujya tuyigiraho kugira ngo tubashe gukuraho imbogamizi ziri ahandi”.

Muri ubwo bushakashatsi, Intara y’Amajyaruguru ni yo yaje ku mwanya wa mbere ku mpuzandengo ya 79%, mu gihe ku rwego rw’igihugu impuzandengo iri kuri 71,3.

Mu turere 10 twa mbere, Intara y’amajyaruguru ifitemo uturere tune, aho ku rwego rw’igihugu akarere kaza ku isonga ari Rulindo, uturere twose tugize iyo ntara tukaba turi ku mpuzandengo iri hejuru ya 70%.

Umuyobozi w’iyo Ntara Gatabazi JMV, yishimiye umwanya wa mbere w’intara ayoboye, ariko asaba abayobozi kongera imbaraga intara igakomeza kwitwara neza.

Yagize ati “Twishimiye umwanya wa mbere twagize muri ubu bushakashatsi bwa RGB, aho akarere ka mbere ari Rulindo, Gakenke iya gatatu, Musanze iya gatanu, Gicumbi iya karindwi mu gihe Burera ari iya 18, biragaragara ko twakoze neza ariko ahanini ni uko twashyize imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage, hatangwa n’izindi serivise zijyanye n’ubuhinzi, ubucuruzi bw’ibirayi bwarimo ibibazo birakemuka, ibikorwa remezo birubakwa, imishinga igaragaza ubudasa mu guhindura amateka yacu nk’uruganda rwa sima rwubatswe, umujyi ugenda uba mwiza ariko cyane cyane imikoranire myiza na JADF”.

Guverineri Gatabazi yasabye abayobozi kwirinda kwirara bagaharanira gufasha abaturage
Guverineri Gatabazi yasabye abayobozi kwirinda kwirara bagaharanira gufasha abaturage

Arongera ati “Icyo abaturage bakeneye ni ukubasobanurira bagahabwa umwanya ukabereka ibyo Leta ishoboye gukora kandi ibyo idashoboye na byo ukabereka igihe bizakorerwa kuko ntabwo bishobora gukorerwa umwaka umwe. Nubwo twabaye aba mbere mu gihugu, inzira iracyari ndende kuko amanota 79 n’ibice ntabwo twayita meza cyane, ni aya mbere muri make kuko niba abaturage bafitiye icyizere Nyakubahwa Perezida wa Repubulika hejuru ya 99% inzego z’umutekano zikagira 98 n’ibice ku ijana, kuki inzego zacu zitagera kuri ibyo bipimo”?

Akarere ka Rubavu ni ko kazamutse mu mpuzandengo kurusha utundi aho kiyongereyeho 6,7%, uyu mwaka ubushakashatsi bukaba bwarakozwe ku byiciro 16 mu gihe umwaka ushize byari 15 aho hiyongereyeho icyiciro cy’ikoranabuhanga.

Kuri buri cyiciro uko ari 16, mu mutekano akarere ka mbere ni Bugesera akanyuma ni Gasabo, ku iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere n’icyizere ku nzego, Kicukiro ni iya mbere Nyagarare ikaba iya nyuma, Rulindo ni iya mbere Gasabo ikaza inyuma, ku ruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, Nyabihu ni iya mbere Nyarugenge iya nyuma.

Ku bworozi, Ruhango ni iya mbere Kicukiro iya nyuma, isuku Musanze ni iya mbere Nyamagabe iya nyuma, imibereho y’umuryango Rulindo ni iya mbere Kayonza iya nyuma, ku buzima Rulindo ni iya mbere Gasabo iya nyuma, kuzamura imibereho no kwita ku batishoboye Nyanza ni iya mbere Nyarugenge iya nyuma, serivise zitangwa n’inzego z’ibanze Musanze ni iya mbere Nyaruguru iya nyuma.

Ubutaka n’ibidukikije Kicukiro ni iya mbere Kamonyi ikaza inyuma, ku ikoranabuhanga n’itumanaho Kicukiro iza imbere Nyagatare ikaza inyuma, ku rwego rw’abikorera Rulindo iraza imbere Kirehe ikaza inyuma, uburezi Rulindo ni iya mbere Nyagatare inyuma, mu bikorwa remezo Nyarugenge ni iya mbere Nyamagabe inyuma, ubuhinzi Karongi ni iya mbere Kicukiro iya nyuma.

Nubwo urwego rw’ubuhinzi byagaragaye ko rwazamutse mu mpuzandengo hagendewe ku mwaka washize, urwo rwego ruracyagaragara ko rukiri hasi mu mitangire myiza ya serivise aho iyo raporo igaragaza bimwe mu bibazo bidindiza ubuhinzi birimo ibura ry’imbuto.

Ku rwego rw’igihugu, ubushakashatsi bukorerwa ku ngo zirenga ibihumbi 11, aho batoranywa ku buryo bwa tombola kandi bakaba bagomba kuba barengeje imyaka 18. Ababajijwe ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru ni 1,709 bagiye bagabanyije mu turere tugize iyo ntara.

Mu mihigo ngarukamwaka ubuyobozi bw’uturere dusinyana na Perezida wa Repubulika, icyiciro cy’uburyo abaturage babona imiyoborere ku mitangire ya serivise gihabwa 10% naho 90% igaharirwa imihigo akarere kaba karahize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka