Ingabo na Polisi batangiye bya bikorwa ngarukamwaka byibutsa ko babereyeho abanyarwanda

Nk’uko basanzwe babigira mu kwitegura kwizihiza isabukuru yo kwibohora k’u Rwanda, abanyarwanda mu midugugudu yabo bakiriye Polisi n’ingabo z’u Rwanda, zaje kubatera ingabo mu bitugu mu mirimo y’iterambere no kubungabunga imibereho myiza.

Imirimo yo kubaka ikiraro cya Kajeke
Imirimo yo kubaka ikiraro cya Kajeke

Kuri uyu wa mbere, tariki 17 Werurwe, abo bashinzwe umutekano, mu mpuzankano zibaranga, mu mapeti yabo atandukanye guhera ku mukuru muri bo utererwa isaruti n’abasigaye bose, kugera ku winjiye mu byumweru bicye bishize, bahuriye hamwe n’abaturage.

Abaturage ntibabigishaga icyo bakora, abashinzwe umutekano na bo ntibigishaga abaturage icyo bakora, ndetse, nta wareberega undi, cyangwa ngo amuhagarikire. Nta witazaga undi kubera uko abonye yambaye imyenda iriho ibendera n’ibyubahiro yaheshejwe n’iby’ubutwari yakoreye igihugu.

uko ikiraro cya Kajeke kizaba kimeze
uko ikiraro cya Kajeke kizaba kimeze

Nta n’uwarebaga umuturage ngo amufate nk’umuntu udashoboye, utamenya kururasanira cyangwa ngo abe byibuze yashobora gufata umujura uteye mu mudugudu we – ni ubwubahane bwabaye nashinzwe umutekano, iyo bari mu baturage bashinzwe kubungabunga.

Iki gikorwa kizamara amezi atatu kizaragwamo imirimo yo kubakira abatishoboye, kubaka ibikorwa remezo rusange nk’imihanda, amateme n’amavuriro, kuvura abanyarwanda babasanze iwabo n’ibindi.

Mu karere ka Nyanza, umurenge wa Muyira, abashinzwe umutekano bafatanyije n’abaturage bashyiraho ibuye ry’ifatizo ry’aho bagiye kubaka inzu 5 zigiye zirimo ebyiri (two in one), zagenewe imiryango 10, mu mudugudu w’icyitegererezo wa Muyira.

Muri iyo miryango, harimo itanu y’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya, ibiri y’abatishoboye, ibiri y’abarokotse Jenoside batishoboye, n’umwe w’ingabo y’Igihugu yavuye ku rugerero.

Ikiraro cya Magarure mu karere ka Muhanga
Ikiraro cya Magarure mu karere ka Muhanga

Ayo mazu azaba yuzuye mu mezi abiri ari imbere, maze abari badafite aho bikinga basusuruke.

Umwe mu bagenewe izi nzu ni Boniface Ntabyera, akaba ari umwe mu birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya mu 2013, kugeza ubu akaba yari atuye mu nzu imushyira mu kaga.

Agira ati “inzu nabagamo ingwiriye inshuro ebyiri, numvaga niyongera kugwa itazansiga amahoro. Ndashimira ingabo zacu na polisi ko bantabariye igihe.”

Hagati aho, mu mujyi wa Kigali abashinzwe umutekano bagiye gufatanya n’abatuye I Kanombe kubaka ikiraro cyitwa Kajeke, gihuza imirenge ya Kanombe na Niboye mu Karere ka Kicukiro, hamwe n’amarerero 3 y’abana bato(ECD).

Iki kiraro cya Kajeke ngo Ikiraro cya Kajeke kiri mu biteye impungenge abaturage n’ubuyobozi mu Karere ka Kicukiro, bitewe n’uko abanyeshuri n’abacuruzi bahanyura ngo bashobora gutembanwa n’imyuzure mu gihe cy’imvura.

Uwitwa Musindikazi Félicité urerera mu ishuri ryitwa ’Kigali City’ riri hakurya y’ikiraro cya Kajeke, yagize ati "Mu gihe cy’imvura hano hagomba kuba hahagaze umuntu ugomba kwambutsa abahanyura, cyane cyane abana, hari igihe ibiti bibora imodoka zihanyura zikagwamo, hari iyigeze kugwamo."

Babanje gukuraho ikiraro kidafite imbaraga
Babanje gukuraho ikiraro kidafite imbaraga

Ati "Impungenge turushaho kuzigirira abana bacu, kuko iyo imvura yaguye barinda kuzenguruka cyangwa tukabaheka, kuko ashobora kunyerera ku biti akagwa muri ruhurura ikamutwara."

Mu karere ka Muhanga, naho inzego z’umutekano zatangiye gufasha abaturage kubaka ikiraro cya Magarure, mu Murenge wa Rongi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yashimiye Ingabo na Polisi mu kubaka icyo kiraro kuko kizoroshya ubuhahirane hagati y’abaturage b’Akagari ka Ngaru n’Aka Nyamirambo.

Agira ati, “Ntimuzatume ingabo na Polisi bicuza impamvu mwakwangiza amahirwe mwazaniwe hano, mu gihe iki kiraro mwaba mugifashe nabi. Hari gukorwa byinshi birimo kubakira abatishoboye, kuvura abaturage, ariko ubu twari tubabajwe n’iki kiraro none bagiye kukidufasha mwongere muhahirane.”

Uhagarariye Ingabo mu Karere ka Muhanga yabwiye abaturage ko kwita ku mibereho myiza y’abaturage biri no mu nshingano zabo, binyuze ku kurinda umutekano, kandi ko ubuhahirane ari ingenzi mu gutanga umutekano kurusha umuntu abayeho mu bwigunge.

Agira ati, “Umutekano ni mugari cyane, ntabwo mwazategereza amasasu ngo nibwo mwacungiwe umutekano. Twe na Polisi dufite izo nshingano zo kubakura mu bwingunge, twifuza ko abanyarwanda babaho neza, mu mahoro arambye ubuhahirena rero ni kimwe mu bigize umutekano”.

Yanditswe na Joyeuse Marie Claire, Ephrem Murindabigwi, Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka