Ingabo, Abapolisi n’abasivili b’u Rwanda bashoje neza imyitozo muri Uganda

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt. Gen Charles Kayonga, hamwe n’umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ingabo muri Uganda, Gen Jeje Odong, bashimye imyitwarire myiza y’abahagarariye u Rwanda mu masomo ajyanye n’ubutabazi bwihuse, yahurije hamwe ibihugu byo mu gace ka Afurika y’uburasirazuba.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 25/5/2013, nibwo hashojwe imyitozo yiswe EASF TX “Mashariki Salama 2013”, yari ihurije hamwe abasirikare, abapolisi n’abasivili bose barenga 1200 bo mu bihugu 10 byo muri Afurika y’uburasirazuba, yabereye mu kigo cya gisirikare cya Jinja mu gihugu cya Uganda.

Mbere yaho ku wa gatanu, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, aherekejwe n’umunyamabanga wa Leta wa Uganda ndetse n’abandi basirikare bakuru, basuye abagiye bahagarariye u Rwanda, bashimishwa n’uburyo bakurikiranye neza amasomo bahawe.

“Mwakoze neza cyane icyabazanye hano”, nk’uko Lt. Gen Charles Kayonga yamenyesheje abasirikare, abapolisi n’abasivili bahagarariye u Rwanda, mu gihe Gen Odong nawe yashimishijwe n’amasomo bahawe, nyuma yo kwerekwa inyandiko ikubiyemo imyitozo ya EASF TX, yagaragajwe n’uwagiye ayoboye Abanyarwanda bitabiriye imyitozo, Lt Col W. Ryarasa.

Abitabiriye imyotozo “Mashariki Salama 2013” bagezwaho ijambo.
Abitabiriye imyotozo “Mashariki Salama 2013” bagezwaho ijambo.

Amasomo yatanzwe muri EASF TX, ajyanye no kubugabunga amahoro, imicungire y’ibiza, kurwanya iterabwoba n’ubushimusi, ngo ni ingenzi cyane muri iki gihe, nk’uko Ministiri w’Intebe wungirije wa Uganda, Gen. Moses Ali yatangaje ubwo yayasozaga kuri uyu wa gatanu.

Gen Ali yagize ati: “Ibiza ntaho bitari, niyo mpamvu mugomba kwitegura ko mu gihe kiri imbere, muzatabara mu gihugu runaka, ndetse mugomba no gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bijyanye n’iterabwoba mpuzamahanga hamwe n’ibyaha byambukiranya imipaka bisigaye byaribasiye umugabane wa Afurika”.

Yabwiraga abitabiriye EASF TX bo mu bihugu byo mu gace k’uburasirazuba bwa Afurika baturutse mu Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudan na Uganda yakiriye imyitozo, kuva tariki 9-25/5/2013.

U Rwanda rwohereje muri EASF FTX, abasirikare, abapolisi n’abasivili bose hamwe bagera kuri 206.

Iyi myitozo “Mashariki salama 2013” igamije gutegura uburyo ubutabazi mu bihugu bibayemo ikibazo, bwajya bwihutishwa, aho ngo mu mwaka wa 2015 hazaba hamaze kuboneka ubushobozi buhagije bwo gukora iki gikorwa.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri dushimiye Kigali today mukutugezaho amakuru agishyushye uko muyabonye. Turashimira cyanechane Ingabo z’uRwanda, Abapolisi na bandi banyarwanda baduhagarariye muri MASHARIKI SALAMA. Dukomeze twubake igihugu cyacu

kamasa yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka