Ingabire Victoire yahakanye ibyaha aregwa

Urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, urimo kuburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, rwongeye gusubukurwa kuri uyu wa 15 Nyakanga maze ahakana ibyaha aregwa.

Uyu mugore akurikiranyweho ibyaha bitandatu, birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo kwigaragambya.

Akimara kumenyeshwa ibyaha aregwa, yavuze ko mu myaka 3 yahamagajwe n’inzego z’umutekano, zimubaza ku byaha n’ubundi akurikiranyweho.

Icyo gihe dosiye ye yoherejwe mu bushinjacyaha, bwifashishije ingingo ya 42 y’itegeko rigena ububasha bw’ubushinjacyaha busanga atari ngombwa kurega Ingabire Victoire Umuhoza.

Abajijwe niba yemera ibyaha akurikiranyweho, yabihakanye, avuga ko atakwifuriza inabi u Rwanda.

Yahise atanga inzitizi z’uko urubanza rutakwakirwa kuko yagejejwe imbere y’urukiko habayeho kwivanga kw’abacamanza mu mikorere y’Ubushinjacyaha kandi bihabanye n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga.

Ingabire avuga ko yarezwe ku byaha bifitanye isano n’urubanza rumaze imyaka ine abaregwa batawe muri yombi kandi abakekwaho bakaba bamaze umwaka baburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Kigali.

Gatera Gashabana umwunganira, yavuze ko hari hashize imyaka itatu Ingabire Victoire Umuhoza, abajijwe kuri ibyo byaha aregwa, dosiye yoherezwa mu Bushinjacyaha busanga atari ngombwa kurega Ingabire.

Yavuze ko ingingo ya 106 y’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha yashingiweho, igaragaza ibintu bitatu by’ingenzi birimo ububasha Urukiko rufite bwo guhamagaza abantu cyangwa ibyitso mu rubanza, mu gihe rusanze hari ibimenyetso bishinja rutegeka ko hakorwa iperereza.

Yavuze ko kuba Urukiko rwarategetse Ubushinjacyaha gukora iperereza rutategetse ko ahita afungwa nk’uko bwahise bubigenza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko inzitizi zitangwa nta shingiro zifite kuko Urukiko atari rwo rwategetse ko Ingabire Victoire akurikiranwa afunzwe cyangwa adafunzwe kuko biri mu bubasha by’Ubushinjacyaha.

Bongeyeho kandi ko urukiko rwasanze hari impamvu Ingabire atumizwa agafungwa, kandi ngo byarakozwe ndetse byakurikije amategeko.

Urukiko rwavuze ko inzitizi zatanzwe zizasuzumirwa hamwe n’impamvu zikomeye z’Ubushinjacyaha burega Ingabire Victoire Umuhoza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka