Ingabire Victoire muri gahunda yo kuzana abana be muri ‘Tembera u Rwanda’

Nta kwezi kurashira Ingabire Umuhoza Victoire akomorewe ku gifungo cy’imyaka 15 yari yarakatiwe n’urukiko ariko yatangiye imishinga yo kuzana abana be mu Rwanda bagasura igihugu cyabo.

Ingabire Victoire yavuze ko ateganya gutumira abana be mu Rwanda bakaza kwirebera aho igihugu kigeze mu iterambere
Ingabire Victoire yavuze ko ateganya gutumira abana be mu Rwanda bakaza kwirebera aho igihugu kigeze mu iterambere

Ifungurwa rya Ingabire Victoire ryateje impaka nyinshi, bamwe bishimira imbabazi ahawe mu gihe hari abanenze ko umuntu wahamwe n’icyaha cyo kugaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside atari akwiye gufungurwa.

Bidateye kabiri, yahise yumvikana kuri BBC asa n’uwitarutsa imbabazi yasabye, avuga ko atigeze yandikira Perezida Paul Kagame amusaba imbabazi, n’ubwo hari amabaruwa agera kuri abiri yagaragazaga umukono we ko yanditse mu bihe bitandukanye atakamba.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Ukwakira 2018, nabwo hari hakomeje gucicikana amakuru y’uko yaba yongeye gutabwa muri yombi.

Gusa, nyuma y’amasaha make, Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza (RIB) rwemeje ayo makuru, ariko ruvuga ko rwamuhamagaje mu rwego rwo kumusobanurira ibintu bimwe na bimwe bigenga uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Mu itangazo RIB yashyize ahagaragara rigira riti “Mu gitondo cy’uyu munsi tariki 9 Ukwakira 2018, Madamu Ingabire Umuhoza Victoire yitabye Ibiro by’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo baganire ku byo amaze iminsi atangaza cyangwa ibimaze iminsi bimwitirirwa bishobora kufatwa nk’ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.”

Iryo tangazo rivuga ko, Ingabire yibukijwe ko kwiyita cyangwa kwita abandi imfungwa za politiki, harimo n’abakiburana cyangwa abahamijwe ibyaha, ari ugukwirakwiza ibinyoma kandi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ingabire ngo yasobanuriye RIB ko ibyo yakoze yabitewe no kutagira ubumenyi buhagije mu by’amategeko, cyangwa kugirwa inama mbi. Yemera ko agiye gukurikiza ibisabwa n’amategeko.

Yabwiye RIB ko hari abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zimwitirirwa, cyangwa se bakajya mu bitangazamakuru bakoresheje izina rye bagamije guharabika no gusebya Leta, bikaba binasebya izina rye bwite.

RIB iti “Yanavuze ko ari gutegura urugendo rw’abana be hano mu Rwanda muri gahunda yo kuza bakirebera ibyo igihugu cyagezeho.”

Ingabire ngo yahamije ko yiteguye gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu kandi agendeye ku mategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka