Ines-Ruhengeri yaremeye abagabweho ibitero n’abagizi ba nabi

Mu rwego rwo gufata mu mugongo abaturage baburiye ababo mu bitero by’abagizi ba nabi mu Karere ka Musanze, Ishuri rukuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, ryatanze inkunga ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 500.

Bimwe mu bikoresho bahawe
Bimwe mu bikoresho bahawe

Igikorwa cyo gushyikiriza abo baturage iyo nkunga, cyabereye mu kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze ku itariki ya 29 Ukwakira 2019.

Ni inkunga y’ibiribwa bigizwe n’umuceri, kawunga, isukari, ibikoresho by’isuku birimo isabune n’amabase ndetse hatangwa n’amasuka nk’uko byavuzwe mu ijambo rya Kayishema Alexis, wari uhagarariye ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri muri icyo gikorwa.

Yagize ati “Ni igikorwa cyatekerejwe n’abahagarariye abakozi muri INES-Ruhengeri, ndetse n’abahagarariye abanyeshuri, bamaze kubona ingorane zabaye hano z’ubugizi bwa nabi, bwatwaye ubuzima bw’abantu bunabambura ibyabo ku maherere”.

Akomeza agira ati “Ibyo twabateguriye biri mu byiciro bitatu. Icyiciro cya mbere kigizwe n’ibiribwa byo kugira ngo bibafashe mu gihe bategereje ko utwo bahinze twera. Icyiciro cya kabiri kigizwe n’ibintu by’isuku, birimo isabune, birimo ibase, kugira ngo bagire isuku nk’uko gahunda ya Leta ibidusaba. Icyiciro cya gatatu kigizwe n’amasuka yabafasha kugira ngo bashobore kwiteza imbere mu minsi iri imbere. Mu mafaranga wenda ntabwo twabitindaho cyane, ariko birenze ibihumbi 500”.

Nubwo abo baturage bakiri mu gahinda k’ababo babuze, ntibabuze kwishimira ubufasha bahawe na INES-Ruhengeri, aho bemeza ko iryo shuri ribafashije byinshi bigiye guhindura imibereho yabo dore ko bemeza ko ibyo bitero by’abagizi ba nabi, byatwaye ubuzima bw’ababo ariko kandi bibadindiza no mu iterambere ryabo.

Umwe mu bahawe ubufasha witwa Muhawenimana yagize ati “Turashimira INES-Ruhengeri impaye umuceri, impa isukari na kawunga, impa isuka, ibase, isabune n’akabido k’amavuta. Ubu nta kibazo abana bane mfite bagiye kurya neza.

Mugenzi we ati “INES irakabaho! Sinari mperutse agakoma dore baduhaye isukari, umuceri twawubonye, tubonye kawunga ubu ibintu ni amahoro. Kandi muzakomeze kutuba hafi mudusura. Murakoze kudufata mu mugongo”.

Nizeyimana François wo mu Murenge wa Nyange waburiye umugore we na mushiki we muri ibyo bitero, agira ati “Babanje kwica mushiki wanjye. Umugore wanjye atabaje na we baramufata bamusaba kubarangira ahubatse isantere ya Nyange bageze aho na we baramwica bavuga ko yabamenye. Turashima ibyiza INES idukoreye kuko imfubyi zisigaye zirabona agakoma, abana barakaraba. Turasubirana imbaraga kubera ko muturi hafi, ubuzima burakomeza”.

INES-Ruhengeri yaremeye abo baturage ibaha imfashanyo y'ibiribwa n'ibikoresho
INES-Ruhengeri yaremeye abo baturage ibaha imfashanyo y’ibiribwa n’ibikoresho

Mu muhango wo kuremera abaturage witabiriwe kandi n’itsinda ry’abanyeshuri bayobora abandi muri INES-Ruhengeri bakaba bari mu bagize uruhare mu gutegura gahunda yo gufasha abo baturage bagize ibyago.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today, baremeza ko gufasha abahuye n’ibibazo babigize umuco nka zimwe mu ndangagaciro za Kaminuza, mu gufasha no guteza imbere abaturage begereye ishuri.

Nshimiyimana Albert, Umuyobozi w’abanyeshuri muri INES-Ruhengeri, agira ati “Dusanzwe dukora ibikorwa bifasha abaturage begereye INES, cyangwa mu nkengero zayo. Nka kaminuza iba ibereyeho gutanga ibisubizo.

Ati “Kuri iki gikorwa, ni uburyo bwo gukomeza abasigaye no kubumvisha ko batari bonyine. Nka kaminuza turahari kuba twababa hafi, kandi tubereka ko badakwiye kwiheba”.

Abaturage bishimiye inkunga bagenewe na INES-Ruhengeri
Abaturage bishimiye inkunga bagenewe na INES-Ruhengeri

Muhongerwa Benigne Paradis ati “Icyiza cy’ingenzi twabashije kubona, ni uko abaturage batuye hano bashyize hamwe kandi babanye mu mahoro, umutekano ni wose kandi bashyize hamwe mu kuwubungabunga. Twatekereje iki gikorwa kugira ngo tubafashe mu butabazi bw’ibanze kandi bave mu bwigunge bagire icyo bikorera”.

Igikorwa cyo kuremera abaturage bagizweho ingaruka n’ibitero by’abagizi ba nabi, cyishimiwe na Nuwumuremyi Jeannine, Umuyobozi w’akarere ka Musanze aho yavuze ko ubutabazi bwa INES-Ruhengeri bugiye kurushaho gufasha abaturage no kumva ko bashyigikiwe nyuma y’ibyago byabagwiriye.

Yashimiye INES-Ruhengeri ku muco mwiza wo gufasha abagize ibyago aho yafashe iryo shuri nk’umuturanyi mwiza.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze yashimye igikorwa cyateguwe na INES-Ruhengeri
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yashimye igikorwa cyateguwe na INES-Ruhengeri

Ati “Umuturanyi mwiza tumuboneye muri aba bantu bo muri INES, kuba baje gutabara imiryango yagize ibyago bakaza kudufata mu mugongo ni igikorwa dushima kandi twifuza ko gikwira hose nk’Abanyarwanda, kuko n’ubundi mu muco wacu wa Kinyarwanda, ugize urubanza aratabarwa kandi umuntu wa mbere ugutabara ni wa muturanyi muturanye urugo ku rundi. INES ni abaturanyi beza, kuko badutabara aho rukomeye”.

Abaturage 15 baburiye ubuzima mu bitero baherutse kugabwaho n’abagizi ba nabi ni abo mu Murenge wa Musanze, Kinigi na Nyange yo mu karere ka Musanze. Imirenge ihana imbibi na Pariki y’Ibirunga.

Miss Mwiseneza Josiane usigaye wiga muri INES-Ruhengeri na we yari yitabiriye icyo gikorwa
Miss Mwiseneza Josiane usigaye wiga muri INES-Ruhengeri na we yari yitabiriye icyo gikorwa
Abanyeshuri bayoboye abandi muri INES-Ruhengeri ni bo baherekeje iyo mfashanyo
Abanyeshuri bayoboye abandi muri INES-Ruhengeri ni bo baherekeje iyo mfashanyo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka