Indwara ya Bwaki yaragabanutse kubera gahunda ya Girinka
Mu karere ka Gicumbi indwara ya bwaki yagabanutseho abagera ku 9% kubera gahunda ya Girinka yabafashije kubona amata baha abana.
Nk’uko abaturage bo mu murenge wa Miyove bagezweho n’iyi gahunda ya Girinka babitangaza tariki ya 10/11/2015 bavuga ko babonye ifumbire bagafumbira imirima yabo ikabasha kwera neza bakabona ibiryo byo kugaburira abana babo ndetse n’imboga zibasha gukura neza babona n’amata yo kunywa Nk’uko Uzamukunda Chantal abivuga.

Umwana we ngo yabarirwaga mu ibara ry’umutuku kuburyo yari yaratangiye kumujyana mu kigo mbonezamirire ariko nyuma y’uko inka ye ibyaye agatangira kumuha amata byatumye umwana amera neza.
Yagize ati “ Umwana wanjye yari mu ibara ritukura ariko kuva atangiye kunywa amata ameze neza namusubije kwa muganga bamwira ko nta kibazo”.
Mizero Chantal atangaza ko nawe nyuma y’ikibazo cy’imirire cyagaragaraga mu bana be yabahaye amata inka yahawe imaze kubyara ububakize indwara ya bwaki.
Uretse kuba inka bahawe muri gahunda ya Girinka mu nyarwanda yarabafashije kubona amata yo guha abana be atangaza ko banabashije guhinga bakeza kuko babonye ifumbire.
Kubona ibikoresho by’abana kw’ishuri nabyo biraborohera kuko usanga umukamo w’amta babona basagurira isoko bakabona amafaranga yo kwikenura.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre atangaza ko mu mwaka wa 2010 Akarere ka Gicumbi kari gafite abana bafite ikibazo cy’ubugwingire bagera kuri 47%.
Mu mwaka wa 2014 byaragabanutse ku buryo ubu abana bagera kuri 38% ari bo bafite ikibazo cy’imirire mibi.
Asanga hari icyizere ko bafatanyije n’ababyeyi babo bana bazabasha kurandura burundu ikibazo cy’imirire mibi.
Avuga ko bazakomeza kubifashwamo na gahunda yo kuremerana aho uwahawe inka akamira amata umuturanyi utarayihabwa.
Ibi byose bakaba bizeye ko bizatanga umusaruro muri gahunda zitandukanye zo kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi mu bana.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|