Induru z’ibikeri ntizibuza inka gushoka - Depite Musa Fazil Harerimana
Depite Musa Fazil Harerimana avuga ko kuba hari abanyamakuru 50 bamaze iminsi barishyize hamwe bamaze bagaharabika u Rwanda abifata nk’igikangisho n’umugambi mubisha wo gushaka gusebya u Rwanda kubera ibyiza rumaze kugeraho.
Yabigarutseho mu kiganiro yatanze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yagaragaje ko abarimo bakora ibyo bikorwa babiterwa n’ibindi bihugu byabakoresheje mu nyungu zabyo.
Yifashishije umugani yagize ati "Induru z’ibikeri ntabwo zibuza inka gushoka. Abanyarwanda aho bageze, ntabwo bariya babakumira. Ahubwo Abanyarwanda bitegure kubasubiza mu masanduku y’itora. Nibitabira amatora ku bwinshi kandi bagatora neza, bazaba babasubije.”
Ibi bishatse gusobanura ko urusaku rwa bariya banyamakuru bishyize hamwe rutazabuza u Rwanda n’abanyarwanda gukomeza gutera imbere no kubaka igihugu gitekanye.
Depite Musa Fazil Harerimana abona ari ibindi bihugu biri gukoresha bariya banyamakuru ariko hagamijwe kuvangira abanyarwanda no kubatera impagagara mu mutima kubera ibihe u Rwanda rugiye kwinjiramo by’amatora.
Hon. Musa Fazil Harerimana yavuze ko Inteko y’u Rwanda itigeze iterana kugira ngo bamagane izi nkuru avuga ko abagize Inteko basanze badakwiye kongera gusubizanya n’abantu bari ku rwego rwo hasi, ahubwo ko amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024 ari yo azabasubiza.
Depite Musa Fazil Harerimana bahawe za ruswa ngo bavuge nabi igihugu kubera ko bishaka ko u Rwanda rukomeza gukorera mu kwaha kwabyo.
Hon. Uwizeyimana Evode nawe wari watumiwe muri iki Kiganiro yavuze ko intego yabo banyamakuru bishyize hamwe bakandika amakuru y’ibinyoma mu busesenguzi bwe asanga ari ibigamije kuyobya abanyarwanda.
Ati“Inkuru zirimo zose narazisomye n’ibinyoma nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko ibivugwamo ari ukuri, ikindi nuko iyo ubihuje n’ibihe turimo tujyamo by’amatora bigamije kuyobya abanyarwanda ngo bajye kubihugiramo bibabuze kwita kubibafite akamaro”.
Hon. Uwizeyimana avuga ko ikigamijwe ari ugusenya u Rwanda bakoresheje imvugo z’ibinyoma n’urwango kuko usanga baranditse ku bikorwa byose byiza by’iterambere ry’igihuguariko bakagerageza kubisenya mu mvugo zigoretse.
Ati “ Ibibatera gukwiza ibihuha n’uburyo u Rwanda rwaguye amarembo mu kubaka umubano mwiza n’ibindi buhugu, ni ukubera ko ari igihugu gifitanye amasezerano n’ibindi bihugu mu kubungabunga amahoro, no guteza imbere ibikorwa bitandukanye byose rero barimo barashaka aho babisenyera nta kindi bagambiriye”.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntabwo nkeka ko icyo bagamije ari "gusebya u Rwanda kubera ibyiza rumaze kugeraho".Niba hali ibibi bavuga abayobozi bacu bakora,kandi birahali kuko nta muntu n’umwe ukora ibyiza gusa,nibabikosore.Urugero,benshi bashaka kwirundaho ubukungu bw’igihugu,hali abatonesha bene wabo,hali abarya ruswa,hali abahohotera abaturage,etc...Honorable kuki atabivuga?Niba hali ababivuga,nabareke kuko bo nibuze batinyuka kubivuga.Honorable we agamije "kurinda" umugati utubutse Leta imuha.Niyo mpamvu atinya kuvuga ibitagenda.