Indorerezi z’amatora y’abadepite ziracyari nke
Komisiyo y’Amatora(NEC) iravuga ko indorerezi 950 zimaze kwemeza kuzakurikirana imigendekere y’amatora y’Abadepite zidahagije, hagomba kwiyongeraho abaturuka mu mitwe ya politiki.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda avuga ko imitwe ya Politiki itaremeza indorerezi zizayihagararira kugira ngo amasite y’itora yose abone indorerezi.
Agira ati "Indorerezi 950 ni nke ugereranyije n’amasite y’itora angana na 2.471, hari abazaza nyuma twiteze ariko hari n’imitwe ya politike izaba ihagarariwe".
Prof Mbanda avuga ko nta zindi mbogamizi ziragaragara mu myiteguro y’amatora y’Abadepite kugera kuri uyu wa kane, uretse muri bimwe mu bihugu byagiye bigaragaramo umutekano muke hatashyizwe site z’itora.
Zimwe muri za Ambasade z’u Rwanda zitashyizwemo site z’itora harimo iy’u Burundi n’iya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. NEC ivuga ko hari uburyo yavugana n’Abanyarwanda bifuza gutora bari muri ibyo bihugu.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yahaye amabwiriza indorerezi, izimenyesha ko zigomba kubahiriza amategeko n’amabwiriza y’Igihugu n’amahame mpuzamahanga, harimo aho zibuzwa kuzakora ibindi bikorwa bitajyanye no kugenzura uko amatora akorwa.
NEC ivuga ko yamaze kwakira indorerezi 766 zituruka hirya no hino mu gihugu imbere, ndetse na 184 zo ku rwego mpuzamahanga.
Ku rundi ruhande, Dr Otiende Amollo, umudepite wo mu gihugu cya Kenya uri mu ndorerezi z’akarere k’Ibiyaga bigari, asaba ko n’ubwo ari bake ngo bagomba kunyanyagira hose muri buri gace k’Igihugu.
Ati "Indorerezi ntabwo zijya ku masite yose y’itora, ahubwo zihitamo aho zishobora kujya ariko zikihatira gukwirakwira hose muri buri gace k’igihugu".
Avuga ko amatora abera mu Rwanda yitabirwa n’indorerezi kurusha ahandi henshi muri Afurika, aho atanga urugero ku gihugu cye ngo usanga kiba gifite amasite y’itora arenga ibihumbi 40, ariko indorerezi zitarenga 2,000.
Ubusanzwe indorerezi zigira akamaro ko kuvuga uburyo amatora yagenze kugira ngo Komisiyo ibishinzwe ikosore ibitagenze neza, ndetse bigafasha abakandida batsinzwe kwemera ibyavuye mu matora badateje imvururu.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko amatora y’abadepite y’uyu mwaka azakoresha ingengo y’imari ingana n’Amafaranga y’u Rwanda 5,400,000,000 yatanzwe na Leta ku rugero rwa 98%.
Abaturage bangana na 7,172,612 ni bo banditswe kuri listi y’itora, bakazajya gutorera ku masite 2,471 afite ibyumba 17,146.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|