Indonesia: 53 bapfuye nyuma y’irohama ry’ubwato bw’abasirikare barwanira mu mazi

Ubwato bunini bwa gisirikare bwari bwaburiwe irengero ku wa Gatatu tariki 21 Mata 2021, bwabonetse ku ndiba y’inyanja nk’uko byemezwa n’umuyobozi mukuru w’ingabo za Indonesia zirwanira mu mazi (Chef d’état-major de la marine), Yudo Margono.

Hadi Tjahjanto, Umuyobozi mukuru w’Igisirikare cya Indonesia, yatangarije Abanyamakuru ko abantu 53 bari muri ubwo bwato, bose bapfuye nta n’umwe warokotse.

Ku munsi w’ejo tariki 25 Mata 2021, Perezida wa Indonesia Joko Widodo yihanganishije imiryango y’abari muri ubwo bwato. Abasirikare amagana, indege n’ubwato bw’intambara byose byari byashyizwe mu bikorwa byo gushakisha ubwo bwato bwiswe "KRI Nanggala 402", bwakorewe mu Budage mu myaka 40 ishize.

Igisirikare kirwanira mu mazi cyari cyatangaje ko umwuka wa ‘oxygène’ wafashaga abari muri ubwo bwato mu gihe bagira ikibazo cy’amashanyarazi, wamara amasaha 72, ayo masaha yarangiye ku wa gatandatu mu gitondo, bituma icyizere cyo kuba abarohamye baboneka bagihumeka gitangira kuyoyoka.

Perezida wa Indonesia yagize ati "Twe Abanya-Indonesia, twifuje kugaragaza agahinda gakomeye dutewe n’ibyabaye, by’umwihariko twifatanya n’imiryango y’abari muri ubwo bwato. Bari abana b’igihugu beza, bakundaga igihugu cyane kuko barindaga ubusugire bwacyo”.

Icyatumye ubwato burohama ntikiramenyekana

Uwitwa Edy Sujianto wo ku Kirwa cya Java, akaba ari umubyeyi w’Umusirikare witwa Lieutenant Muhammad Imam Adi w’imyaka 29 wari ubyaye rimwe, yakomeje avuga ko yifuzaga cyane ko umwana we ndetse n’abo bari kumwe mu bwato baboneka.

Yagize ati "Icyifuzo cyanjye ni uko umuhungu wanjye n’abo bari kumwe mu bwato baboneka. Umuhungu wanjye yakundaga cyane kuba umusirikare kuva akiri umwana muto, mbese ni zo zari inzozi ze".

Ubwato bwarohamye ni bumwe mu bwato bunini bw’Ingabo za Indonesia zirwanira mu mazi, bwinjiye mu mazi ku wa gatatu w’icyumweru gishize mu gihe bwari mu myitozo ya gisirikare yari iteganyijwe mu Majyaruguru y’Ikirwa cya Bali.

Nyuma gato ntibyongeye gushoboka ko abari mu bwato bavugana n’abari i Musozi, abayobozi ntibashoboraga gusobanura icyateye iyo mpanuka.

Ubwo bwato ngo bwari bumeze neza, n’ubwo bwageze muri Indonesia mu 1981, kandi ni ubwa mbere bagize impanuka ikomeye nk’iyo muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka