Indege ya Kenya Airways yananiwe kugwa i Kigali isubiza abagenzi i Nairobi

Kompanyi y’indege ya Kenya (Kenya Airways), yasobanuye uko byayigendeye kugira ngo yisange yasubije abagenzi i Nairobi, mu gihe yari ibazanye i Kigaki mu Rwanda.

Byasabye ko indege ya Kenya Airways ya ‘KQ 478’ yari izanye abagenzi ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, tariki 17 Ukuboza 2023, ikata igasubira i Nairobi muri Kenya, idashoboye kugera ku kibuga.

Mu itangazo ryasohowe na Kenya Airways, yavuze ko iyo ndege yayo byayisabye gusubira i Nairobi idashoboye kugwa ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali (Kanombe), kubera ko ikibuga kitagaragaraga neza bitewe n’ibihu byinshi.

Ubuyobozi bwa Kenya Airways, bwatangaje ko iyo ndege yagerageje kugwa inshuro ebyiri zose ariko bikanga, nyuma bikarangira ihisemo gusubiza abagenzi muri Kenya.

Itangazo ryasohowe na Kenya Airways, rigira riti "Kenya Airways PLC iremeza ko ku itariki 17 Ukuboza 2023, ahagana 07:45 za mu gitondo (ku isaha yo muri Afurika y’Iburasirazuba), KQ 478 yari ijyanye abagenzi bava i Nairobi bajya i Kigali, yahuye n’ikibazo cyo kutabona neza ku kibuga bitewe n’ikirere cyari kimeze nabi, nyuma yo kugerageza kugwa ku kibuga cya ‘Kigali International Airport’ kabiri bikanga, abari bayitwaye bahitamo kuyigarura i Nairobi ku mpamvu z’umutekano w’abagenzi n’abakozi. Indege yaguye ku Kibuga cy’indege neza i Nairobi 09:50 za mu gitondo (ku isaha yo muri Afurika y’Iburasirazuba).

"Abagenzi bahise bashyirwa ku rutonde rw’izindi gahunda z’ingendo zari ziteganyijwe ku munsi. Kuba indege yagarutse itageze aho yajyaga bikorwa mu rwego rw’umutekano. Turisegura ku bashyitsi bacu ku kibazo byaba byabateje, ariko tubizeza ko umutekano wabo n’uw’abakozi bacu ari icyo cy’ingenzi kurusha ibindi byose kuri twe”.

Ibibazo byinshi byateje ibibazo ku ngendo z’indege tariki 17 Ukuboza 2023, byanemejwe na Kompanyi y’indege ya RwandAir, mu itangazo yasohoye ivuga ko ibihu byinshi byari muri Kigali byatumye hari indege zikererwa guhaguruka ku kibuga cy’indege, izindi zigakererwa kugwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka