Indabo z’u Rwanda zizwi nka Bella Flowers ni imari ishyushye i Burayi (Video)

Ubuhinzi bw’indabo ni ishoramari ryunguka kandi rimaze guhabwa agaciro mu Rwanda. Ni ishoramari rishobora kwinjiza amadovize mu gihugu ndetse rigaha n’imirimo Abanyarwanda batari bake hirya no hino mu gihugu.

Mu mwaka wa 2014 nibwo Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigo cya Bella Flowers gikora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabyo z’amaroza haba mu Rwanda no mu mahanga.

Iki kigo giherereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba kimaze gutanga imirimo ku bakozi barenga 1000. Iki kigo cyanatumye umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga byiyongera ari na ko birushaho kumenyekanisha isura nziza y’u Rwanda n’ibikomoka mu Rwanda.

Uyu musaruro w’indabo za BELLA FLOWERS woherezwa hirya no hino ku isi haba ku mugabane w’Iburayi no muri Aziya.

Benshi mu rubyiruko rwabashije kubona akazi binyuze muri iki kigo bavuga ko icyizere cy’ubuzima cyazamutse ndetse imihigo ikaba ari yose mu kwiteza imbere.

Byinshi kuri izi ndabo bikurikire muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndashaka kumenya uburyo bahinga indabo ese bazihinga ahantu hamezute?nonese umuntu ashaka kuza gukorana namwe yakenera iki?

Niyomufasha Lea yanditse ku itariki ya: 11-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka