Incamake kuri Maj Gen Alex Kagame wagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara
Major General Alex Kagame, ni we Mugaba Mukuru w’Inkeragutabara kuva kuwa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, aho yasimbuye Major General (Rtd) Frank Mugambage, wari uri muri uwo mwanya nk’umusigire.
Uyu musirikare ufite ibigwi byihagazeho mu ngabo z’u Rwanda, yahawe kuyobora Inkeragutabara nyuma y’igihe gito iri shami rimwe mu yagize Ingabo z’u Rwanda (RDF) ritangiye kwakira amaraso mashya, muri gahunda igamije kugira igisirikare cy’umwuga.
Kugeza muri Kanama 2024, Maj Gen Kagame yari Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano mu Ngabo z’u Rwanda ziri mu kazi mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, umwanya yasimbuweho na Major Gen Emmy Ruvusha.
Gen Kagame amaze imyaka 37 ari mu mwuga wa gisirikare, kuko yakinjiyemo mu 1987 mu gihe umuryango RPF Inkotanyi, wateguraga urugamba rwo kubohora u Rwanda. Ni umwe mu basirikare bakuru bafashe iya mbere mu rugamba rwo kubohora igihugu (1990) no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi (1994).
Gen Alex Kagame yayoboye Diviziyo nyinshi za RDF, zirimo Diviziyo ya gatatu ishinzwe Intara yose y’Uburengerazuba, aho yavuye yerekeza mu butumwa bwa RDF, muri Mozambique muri Kanama 2023 asimbura Major General E Nkubito.
Muri Gashyantare 2016, Alex Kagame yagizwe umuyobozi w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard). Yanayoboye Diviziyo ya kabiri mu Ntara y’Amajyaruguru na Diviziyo ya Kane mu Ntara y’Amajyepfo.
Gen Alex Kagame afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bumenyi mu bya gisirikare (military science) yaboneye mu Bushinwa, aho yakomereje akiga n’amasomo yo kuyobora igisirikare (command course). Amasomo nk’ayo kandi yayakurikiye muri Kenya ayajyanisha n’amasomo y’umubano mpuzamahanga muri Kenya.
Ohereza igitekerezo
|