Inama ya CHOGM yagombaga kubera mu Rwanda yasubitswe
Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinonma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza izwi nka ‘CHOGM’ (Commonwealth Heads of Government Meeting) yagombaga kubera i Kigali kuva ku itariki ya 22 Kamena kugeza ku itariki ya 27 Kamena 2020, yasubitswe.
- I Kigali tariki 09 Werurwe 2020 ku nyubako ya Kigali Convention Centre hazamuwe ibendera rya Commonwealth, habera n’ibirori byo kwizihiza umunsi wahariwe kuzirikana uwo muryango, hakaba ari na ho inama ya CHOGM yagombaga kubera muri Kamena 2020
Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), ni wo watangaje ko iyo nama yasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19, aya makuru kandi akaba yanemejwe n’abo ku ruhande rw’u Rwanda.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuryango wa Commonwealth rivuga ko iyi nama yari igiye kuba ku nshuro ya 26, ndetse n’ibindi bikorwa bijyanye na yo byimuriwe ikindi gihe kizatangazwa.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko mu mezi ari imbere, buri gihugu mu bigize umuryango Commonwealth, kizaba gihugiye mu guhangana na COVID-19 ndetse n’ingaruka zayo ku mibereho y’abaturage.
Ngo ni muri urwo rwego ubunanaribonye ndetse n’ubufatanye biranga ibihugu bigize uyu muryango bizagira umumaro ukomeye mu gutuma nta gihugu gisigara inyuma.
Perezida Kagame akomeza avuga ko u Rwanda rwiteguye guha ikaze Umuryango wa Commonwealth mu Mujyi wa Kigali, mu gihe icyorezo kizaba kimaze gutsindwa.
Umunyamabanga wa CommonWealth Hon. Patricia Scotland QC na we yagize ati: “Icyorezo cya COVID-19 cyahinduye amateka yacu muri iyi minsi. Hari abatakaje ubuzima, ubukungu buri gusubira inyuma, kandi imibereho y’abantu yangiritse. Biragoye kuba umuntu yamenya uko ibihe biri imbere bizaba bimeze."
“Tugomba kwitondera ibyago inama zihuza abantu benshi zishobora guteza. Uko ibintu byifashe ubu bisaba ko hafatwa ibyemezo bikomeye ariko bya ngombwa. Twifatanyije n’u Rwanda, kandi turashima ibihugu bigize umuryango wacu, by’umwihariko u Bwongereza, ku kuba bikomeje kudushyigikira n’ubufatanye bikomeje kwerekana muri ibi bihe bitoroshye. Niteguye kongera guhura n’abanyamuryango ba Commonwealth, amaso ku yandi, mu gihugu cyiza cy’u Rwanda.”
Inkuru zijyanye na: CHOGM RWANDA 2021
- Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla birebeye imideri nyafurika
- Perezida Kagame n’Igikomangoma Charles baganiriye ku myiteguro ya CHOGM
- Amatariki Inama ya CHOGM izaberaho mu Rwanda yatangajwe
- Inama ya CHOGM yagombaga kubera mu Rwanda yongeye gusubikwa
- Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Commonwealth
- Abakora muri Hoteli zizakira abazitabira #CHOGM2021 bakingiwe #COVID19
- Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth yaje kureba aho imyiteguro ya #CHOGM2021 igeze
- Itsinda rya Commonwealth ryanyuzwe n’imyiteguro ya CHOGM 2021 mu Rwanda
- U Rwanda na Commonwealth bemeje itariki y’inama ya CHOGM 2021 izabera i Kigali
- U Rwanda rwiteguye guteza imbere imijyi nk’uko biteganywa na Commonwealth - Prof Shyaka
- I Kigali hazamuwe ibendera rya Commonwealth (Amafoto)
- Kigali: Muri Remera hatangijwe Ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano bugamije kwitegura CHOGM
- Amafoto: Kigali irimo kurimbishwa mu kwitegura inama ikomeye ya CHOGM
- CHOGM izasanga imijyi y’u Rwanda itatse Kinyarwanda
- Byemejwe ko inama ya Commonwealth 2020 izabera mu Rwanda
- Ibintu ICUMI utazi kuri Commonwealth ije i Kigali
- U Rwanda ruzakira inama ya ’Commonwealth’ ya 2020
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- #COVID19: Abanduye 69 babonetse mu bipimo 4,730
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye bashya ni 50
- #COVID19: Abantu 43 banduye babonetse mu bipimo 3,372
- #COVID19: Abantu 40 banduye babonetse mu bipimo 2,125
- #COVID19: Abantu 32 banduye babonetse mu bipimo 2,636
- #COVID19: Abantu 38 ni bo banduye ku wa Gatandatu
- #COVID19: Abantu 34 banduye babonetse mu bipimo 3,815
- #COVID19: Abanduye 30 babonetse mu bipimo 3,487
- #COVID19: Abantu 39 ni bo banduye ku wa Gatatu
- #COVID19: Abantu 38 banduye babonetse mu bipimo 5,047
- #COVID19: Abanduye 40 babonetse mu bipimo 3,158
- #COVID19: Abantu 37 banduye babonetse mu bipimo 5,778
- #COVID19: Abanduye 34 babonetse mu bipimo 6,541
- #COVID19: Abanduye 25 babonetse mu bipimo 4,375
- #COVID19: Abanduye 29 barimo 26 babonetse i Kigali
- #COVID19: Abanduye 30 babonetse mu bipimo 3,286
- #COVID19: Abanduye 38 barimo 30 babonetse i Kigali
- Imibare y’abandura Covid-19 iragenda izamuka, abantu batangiye kudohoka - MINISANTE
- #COVID19: Abanduye 30 babonetse mu bipimo 2,423
- #COVID19: Abantu 26 bashya ni bo banduye ku Cyumweru
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Thanks a lot Mr Sinzi Tharcisse.Uri indashyikirwa peeeeeee!