Inama y’umushyikirano ku itangazamakuru yatangiye i Kigali

Kuri uyu wa kabiri i Kigali hatangiye inama ya gatatu y’umushyikirano ku itangazamakuru igamije kubaka ubushobozi mu iterambere ry’itangazamakuru mu gihugu.

Muri uyu mushyikirano haribandwa ku gusobanurira abafatanyabikorwa ibijyanye n’impinduka ziri mu itangazamakuru mu gihugu kugirango bahurize hamwe kuzishyira mu bikorwa.

Patrice Mulama, umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru, avuga ko n’ubwo hari ibitaragerwaho mu byari byemejwe mu mushyikirano ushize, hari ibyagezweho byo kwishimira.

Mulama atanga urugero ry’uko kuba ubu itangazamakuru ariryo ubwaryo ryikorera ibijyanye no kwigenzura. Yongeyeho ko hari abashoramari barimo gushora imari yabo mu itangazamakuru mu Rwanda.

Mulama asobanura ko hari amaradiyo ane yafunguye imiryango ndetse na Nation Radio y’ikigo Nation Media Group cyo muri Kenya iratangira kumvikana mu byumweru bike.

Ubu hari imishinga y’amategeko ane arebana n’itangazamakuru akiri mu nteko ishinga amategeko. Aya mategeko niyemezwa azoroshya imikorere y’itangazamakuru mu gihugu. Ayo mategeko ni: itegeko rigenga itangazamakuru, irihindura imikorere y’ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru, irihindura inshingano z’inama nkuru y’itangazamakuru ndetse n’irigena uburenganzira bwo kubona amakuru (access to information law).

Mu batumiwe muri uyu mushyikirano harimo imiryango itegemiye kuri Leta, abakora umwuga w’itangazamakuru, inzego za Leta, indorerezi mu itangazamakuru, ibigo biharanira iterambere ry’itangazamakuru ndetse n’amashuri yigisha itangazamakuru.

Iyi nama irabera mu serena hotel ikaba izasoza imirimo yayo ejo tariki 15/11/2011.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

 ikifuzo kirebana nuberezi bwa za kaminuza: hari ikibazo kimajije kubazwa kijyanye nabantu bize clinical psychology i butare baheze mu gihirahiro. Ahubwo hari nabandi bahiga ntibandikirwe ku mpamyabumenyi zabo ibyo bize ku buryo busobanutse bityo ntibafatwe mu bakora ibizamini byakazi. Urugero: Umuntu yiga faculty of management, Department of Business Administration, Option of Finance. Noneho kaminuza igaha Umunyeshuri degree yanditseho ngo" Bachelers degree in Business Administration". Iyi title rero ilimita nyirayo kuko ntiyemererwa gukorana ikizamini nabize Finance cyangwa abize Management mugihe ibi bitashyizwe ku mpamyabumenyi ye kandi aribyo yize. Rero impamyabumenyi zihatangwa zagombye kuba zigaragaza neza ibyo umunyeshuri yakurikiye. hagaragara faculty, department na Option.
 Icyifuzo ku bijyanye no kunoza imirire kurushaho: Bishobotse imbuto ziribwa zikongerwa mu mubare wazo no kubuso buhagije. Kuko zinaribwa zitanabanje gutegurwa byihariye kandi zikagira akamaro kanini cyane ku buzima bwumuntu. Dore uko byagenda: Haterwa bene ibi biti mu hafi yimihanda ku nkengero zayo, bigakurikiranwa na nyirisambu igiti giteyemo, supervisor akaba umugoronome yumurenge cyangwa wakagari. bikuhirwa. mu gihe cyo kwera hakabaho management yumusaruro. gusarurwa no kugera ku masoko. burya izi mbuto zibaye nyinshi igiciro cyazo cyamanuka noneho buri wese agashobora kuzigura. ikindi kandi kuko abanyarwanda benshi bafite imirima ku muhanda bizaba bivuze ko bazajya barya umusaruro wabo ubwabo noneho umusaruro usigaye bakawugemura mu turere tuteramo ubwoko bwimbuto runaka ndatse no mumigi. Twibuke ko burya niyo abana bato basaruye imbuto mu murima niyo waba atari uwababye babo zitaba zipfute ubusa kuko, baba baziriye zikabagirira akamaro kandi igihe izo mbuto azaba ari nyinshi, ntabwo azaba ari ikibazo kuba umwana yasoroma imbuto mu murima wabandi ahubwo tuzasigara turinda abana kuzangiza. Tekareza kuba ipapayi igura amafaranga magana atatu na mirongo itanu, magane ku isoko. itunda rimwe rigura makumyabiri.... Twakwibanda ku biti byimbuto bitaangiza ubutaka. Abagronome bo bazi bene ubwo bwoko bwibiti. - Ibi biti bishobora no guterwa mu gihe cyumuganda rusange cyangwa se hakabaho gahunda yo kubiteresha yahariye ariko kabdi hakAbaho gahunda ihamye yo kubikurikirana.
 Ibiti biterwa mu muganda bikwiye gukurikiranwa kuko usanga abaturage baheruka babitera ku munsi wumuganda ari hakabura ababyuhira, babibagarira,... noneho uaganga mu ngemwe zatewe hakuzemo nke cyane. Muzakore savey murebe portion yizikura njye ngenda mbibona ariko nta savey nakoze. Mukomeze mugire ibiganiro byiza BRAVO.

JOSEPH yanditse ku itariki ya: 16-12-2011  →  Musubize

Nyakubahwa President wa Republic mbanje kubashimira muri uburyo mwagennye ngo natwe abaturage dutange ibitekerezo byacu.Natwe abaturage bo mu karere ka Rulindo ndetse Gakenke dutuye mumirenge yegereye NYabarongo dufite ikibazo cy’umuhanda uca mu kagali ka Nzove umurenge kanyinya ukomeza Rwahi ukagera I Ruli ho mu karere ka Gakenke
Nyakubahwa president wa republika muhageze mukareba uwo muhanda ukuntu wangiritse wagirango Ntabuyobozi dufite butureberera. kugeza ubu usigaye ari umuhanda w’abanyamaguru n’amagare gusa.MURAKOZE.

HABUMUREMYI Innocent yanditse ku itariki ya: 16-12-2011  →  Musubize

mbanje kubasuhuza mwiriwe njye ni ikibazo nashakaga kubaza kuki bavuga ngo uburezi murwanda bwateye imbere kuki abana babaminisitiri bajyanwa kwiga iburayi niba uburezibwarateye imbere murakoze

musoni jack yanditse ku itariki ya: 15-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka