Inama y’Igihugu y’Abagore igiye gutangiza Igitaramo cy’umuryango

Inama y’igihugu y’abagore (CNF) iratangaza ko hagiye gutangizwa igitaramo cy’umuryango binyuze mu “mugoroba w’Ababyeyi”, kikazatangizwa tariki ya 08/03/2015 mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore.

Gutangiza igitaramo cy’umuryango binyuze mu mugoroba w’ababyeyi ni umwe mu mihigo ba Mutimawurugo bahize ubwo basozaga itorero mu kigo cy’ubutore cya Nkumba.

Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Rugemintwaza Nepo asobanura ko gutangiza iki gitaramo binyuze mu mugoroba w’ababyeyi ari ingenzi kubera akamaro k’ibyakorerwaga mu gitaramo mu Rwanda rwo hambere.

Yagize ati “mu gitaramo cy’umuryango niho haganirwaga indangagaciro na kirazira, hagatozwa umuco ugomba kuranga umunyarwanda. Niho hagaragazwaga abitwaye nabi bagakeburwa ndetse n’abitwaye neza bagashimwa”.

CNF iratangaza ko hazatangizwa igitaramo cy'umuryango tariki ya 08/03/2015.
CNF iratangaza ko hazatangizwa igitaramo cy’umuryango tariki ya 08/03/2015.

Mu nama yahuje CNF n’abafatanyabikorwa bayo ku wa 10/02/2015 ku myiteguro y’umunsi mpuzamahanga w’Umugore, abayitabiriye batanze ibitekerezo byabo ku bindi byakorwa mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’umugore birimo kuremera abatishoboye n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNF, Jackline Kamanzi yasobanuye ko ibikorwa by’ingenzi biteganyijwe kuri uyu munsi birimo kwesa imihigo ba Mutimawurugo bahize ubwo bari mu Itorero, guhiga imihigo bagomba kwesa ku itariki ya 15/10/2015 ku munsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro, guhemba abakobwa bitwaye neza mu bizamini bya leta, igikorwa bafatatanya na Imbuto Foundation, byiyongera ku gutangiza igitaramo cy’umuryango binyuze mu mugoroba w’ababyeyi.

Mu bindi bikorwa biteganyijwe harimo kuremera abagore batishoboye, gutoza abagore umuco wa siporo ndetse n’imyitozo ngororamubiri, akarasisi, no gupima abagore uko ubuzima bwabo buhagaze (BMI: Body Mass Index).

Abitabiriye iyi nama batanze ibitekerezo ku byakorwa mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore.
Abitabiriye iyi nama batanze ibitekerezo ku byakorwa mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore ugiye kwizihizwa nyuma y’isozwa ry’itorero rya ba Mutimawurugo ibyiciro bibiri, itorero ryateguwe na CNF, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ndetse na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero.

Muri iri torero nibwo ba Mutimawurugo bahize imihigo itandukanye ijyanye n’Iterambere, irimo kurwanya imirire mibi, kwimakaza umuco w’Isuku n’ibindi.

Inkuru ya Jean Damascène NIYITEGEKA, ushinzwe itangazamakuru muri CNF

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka