Inama y’Abaminsitiri yashimiye abagize uruhare mu gukora umuhanda Kigali-Musanze

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 08/05/2013 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika yashimiye abantu bose bagize uruhare mu gushaka inzira kugira ngo umuhanda wa Kigali-Musanze wongere kuba nyabagendwa.

Inama y’Abaminisitiri yashimiye by’umwihariko ishami ry’ingabo z’igihugu ryazobereye mu bwubatsi (RDF Engineering Regiment) ryakoze igikorwa kitoroshye cyo guhanga umuhanda ruguru kugira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rudakomwa mu nkokora.

Iyo nama yanashimiye kandi Minisitiri y’Ibikorwaremezo, Polisi y’Igihugu, Akarere ka Gakenke, abaturage n’abandi babateye ingabo mu bitugu kugira ngo nyuma y’iminsi ibiri gusa umuhanda wongere kugendwa nk’uko bisanzwe.

Ugucika k’uwo muhanda byatumye abantu hafi ya bose batekerezaga ko nta yindi nzira izaboneka, ariko guhera ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 07/05/2013 imodoka zose zatangiye gutambuka nta kibazo mu gihe imirimo yo gusana umuhanda ku buryo burambye irimo gukorwa.

Umuhanda wa Kigali-Musanze wacitse mu rukerera rwo ku wa gatandatu tariki 04/05/2013 ahitwa ku Kinyanda mu Kagali ka Taba, Umurenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke kubera amazi yaturutse hasi bituma umuhanda ucika.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka