Inama y’abaminisitiri yishimiye igihembo u Rwanda rwahawe kuri gahunda yo kugeza uburezi kuri bose
Inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 31/08/2012, yishimiye ko u Rwanda rwegukanye umwanya wa mbere, mu bihugu bigize umuryango wa “Commonwealth" byateje imbere gahunda yo kugeza uburezi kuri bose.
Iyi nama y’Abaminisitiri yashimiye Abanyarwanda bose umurava n’ubufatanye muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (9YBE) ihesheje igihugu agaciro.
Uretse gushimira Abanyarwanda muri rusange kubera uruhare bagira muri gahunda y’uburezi bw’ibanze, Inama y’Abaminisitiri yanashimye igikorwa cy’abacuruzi bo mu karere ka Muhanga, bishyize hamwe bagatanga umusanzu, bakitegurira itorero wo kugira ngo basobanukirwe neza gahunda za Guverinoma.
Aba bacuruzi biyemeje kwishakira ingamba zo guteza imibere imirimo yabo bwite n’Akarere kabo, inashima urwo rugero rwiza rwa gukunda igihugu no kwishakamo ibisubizo.
Inama y’abaminisitiri yanishimiye uko ibarura rusange ry’Abaturage n’imiturire ryagenze neza, ishimira Abanyarwanda, abayobozi n’abandi bose muri rusange, uburyo baryitabiriye, barigiramo uruhare kugira ngo ritungane.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|