Inama y’abaminisitiri yibutse Nyakwigendera Inyumba Aloisea
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu tariki 07/12/2012, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yibutse Nyakwigendera Inyumba Aloisea witabye Imana kuwa Kane tariki 06/12/2012.
Inama y’Abaminisitiri yafashe umunota yibuka Nyakwigendera Madamu Inyumba wari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yari n’umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi, witabye Imana azize indwara.
Inama y’Abaminisitiri yifatanyije n’umuryango we mu kababaro watewe n’urwo rupfu rwe, iwusaba kwihangana.
Urupfu rwa Inyumba rwababaje abantu benshi mu Rwanda, nk’uko bigaragazwa n’amagambo bagiye bandika ku nkuru zasohotse mu bitangazamakuru bikorera kuri internet bya hano mu Rwanda.
Amenshi muri ayo magambo avuga ku kababaro batewe n’urupfu rwe n’ubutwari yagaragaje mu guharanira guteza igihugu imbere mu mpande zitandukanye no mu nzego yagiye abera umuyobozi.
Umwe mu banditse ubutumwa ku nkuru yasohotse kuri Kigali today ivuga ku rupfu rwe, yagize ati: “Igendere wari ugejeje Abanyarwanda ahantu heza. ntituzibagirwa ibigwi byawe. le 08 mars uti giraho utaha Munyarwandakazi, umwaka wundi uti kungahara Munyarwandakazi, undi mwaka uti Munyarwandakazi gira uruhare mu nzegozifata ibyemezo, undi mwaka uti ; jijuka Munyarwandakazi ... buri gihe inzozi zawe yari iterambere ry’u Rwanda. waranzwe no kwita kubandi. Inyungu zawe zazaga nyuma y’izabandi. wari inyangamugayo yuzuye”.
Undi wiyise Ukuri yagize ati: “U Rwanda rukeneye abayobozi nka Inyumba, aho yitaba Imana igihugu cyose kigacika umugongo. Imana igomba kumwakira kuko ibyo yakoze ni ticket imwinjizanyo. N’abandi bayobozi bamwigireho batazava ku isi tukavuga ngo turamukize”.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|