Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri
Ibiro bya Perezida wa Repubulika biratangaza ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro.
- Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri
Ni inama yitezweho imyanzuro itandukanye, by’umwihariko ivuga ku ngamba za Leta zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana ku wa Kabiri tariki ya 02 Kamena 2020, yari yafatiwemo imyanzuro irimo uwo kwemerera ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali, ndetse n’izo kuri moto kongera gusubukura, uretse mu Turere twa Rusizi na Rubavu.
Nyuma yo kwemerera ingendo gusubukura, imibare y’abanduye Coronavirus yakomeje kuzamuka, cyane cyane mu Karere ka Rusizi, ndetse igice kimwe cy’ako karere kimwe n’aka Rubavu hafashwe umwanzuro w’uko bisubira muri gahunda ya #GumaMuRugo.
President Kagame is now chairing a cabinet meeting at Urugwiro Village. pic.twitter.com/1vs5hHK87V
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) June 16, 2020
Dore Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama:
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 02/06/2020.
2. Inama y’Abaminisitiri yasuzumye ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19, yemeza ko ingamba zikurikira zihita zitangira gukurikizwa.
Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15, hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.
Ingamba rusange zo kwirinda indwara ya COVID-19
a. Gahunda yo gupima abantu COVID-19 izakomeza mu Gihugu hose.
b. Udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa neza igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi.
c. Serivisi zose zemerewe gukora zizakomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi).
d. Abacuruzi bose barakangurirwa kwemera kwishyurwa hifashishijwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kwishyurana.
e. Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00 pm) kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo (5:00 am).
Serivisi zemerewe gukora
a. Ibikorwa by’Inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo.
b. Ubukerarugendo bwo mu gihugu n’ubukerarugendo mpuzamahanga ku bashyitsi baje mu ndege zihariye (charter flights), baba abantu ku giti cyabo cyangwa abaje mu matsinda buremewe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).
c. Hoteli zizakomeza gukora, ndetse zemerewe no kwakira inama, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Hoteli zirashishikarizwa kandi kugira uruhare mu bukerarugendo bw’imbere mu Gihugu.
d. Ibikorwa bya siporo zikorerwa hanze abantu bategeranye (non-contact outdoor sports) bizakomeza. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) irabujijwe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.
e. Moto zizakomeza gutwara abagenzi, uretse mu Turere twa Rusizi na Rubavu hashingiwe ku isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima muri utwo Turere twombi. Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa igihe cyose.
f. Ingendo hagati y’Intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali zizakomeza, ariko kujya no kuva mu Turere twa Rusizi na Rubavu birabujijwe. Icyakora amakamyo atwaye ibicuruzwa yemerewe kugenda mu Turere twose.
g. Imihango yo gushyingirwa mu nsengero iremewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu izatanga amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo.
h. Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi rizakomeza ariko ryitabirwe n’abantu batarenze 15.
i. Imihango y’idini yo guherekeza/gusezera uwapfuye mu nsengero iremewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Imihango yo gushyingura na yo ntigomba kurenza abantu 30.
Serivisi zizakomeza gufunga
a. Imipaka izakomeza gufungwa, uretse ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.
b. Ingendo mu modoka rusange mu Turere twa Rusizi na Rubavu zirabujijwe. Imodoka zitwara ibicuruzwa n’ibiribwa zo zemerewe gukomeza gukora.
c. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.
d. Insengero zizakomeza gufunga. Abanyamadini barashishikarizwa gukomeza gushyiraho ingamba zo gukumira no kwirinda COVID-19, mu rwego Two kwitegura kuba insengero zafungurwa mu minsi 15 iri imbere, hashingiwe ku bizava mu isesengura ry’inzego z’ubuzima.
e. Amateraniro rusange cyangwa mu ngo arabujijwe.
f. Utubari tuzakomeza gufunga.
g. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko, politiki n’amateka bikurikira:
• Umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021;
• Politiki y’Igihugu yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage;
• Ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe;
• Iteka rya Perezida rigena inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari;
• Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryerekeye Komite Mpuzabikorwa y’Igihugu ishinzwe gushakisha no gutabara mu by’indege,
• Iteka rya Minisitiri rigena umukozi wo mu kigo cy’ubuzima ufite ububasha bw’umwanditsi w’irangamimerere;
• Iteka rya Minisitiri rigena umubare, amoko, imiterere n’imikoreshereze by’ibitabo by’irangamimerere.
4. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibi bikurikira:
• Gahunda yo gusubukura ibikorwa by’ubukerarugendo mu Gihugu;
• Umushinga wa Bridge International Academies ugamije guteza imbere uburezi mu Rwanda (RwandaEQUIP) hifashishijwe ikoranabuhanga mu kunoza imyigishirize n’imyigire y’abana biga mu mashuri y’incuke n’abanza ya Leta.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Madamu Johanna Christina Teague ahagararira igihugu cya Suwede mu Rwanda ku rwego Two Ambasaderi ufite ikicaro i Kigali.
6. Inama y’Abaminisitiri yashyize Madamu Marie Claire Mukasine ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.
Bikorewe i Kigali, ku wa 16 Kamena 2020.
Dr. Edouard Ngirente, Minisitiri w’Intebe
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na #COVID19, abakize ni 150
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, abakize ni icyenda
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 60, abarembye ni 8
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abarembye ni 11
- Abanyeshuri bose bazajya mu biruhuko tariki 02 Mata 2021
- RBC na Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukusanya amakuru azafasha mu kumenya icyerekezo cya Covid-19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 136, abakize ni 23
- U Bushinwa buhakana ibyo gupima Covid-19 Abanyamerika mu kibuno
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
- Joe Biden yababajwe n’Abanyamerika basaga ibihumbi 500 bamaze kwicwa na Covid-19
- Mu Rwanda abagabo batatu bishwe na COVID-19
- Perezida Magufuli noneho yemeye ko igihugu cye gifite ikibazo cya Covid-19
- Muhanga: Resitora zabujijwe kugurisha inzoga hirindwa Covid-19
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19 hakira 206
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Hagihafungurirwa akarere nkukwe
Guma murugo igombagusubizwaho tukareba ukobyajyenda
Oya gumamurugo ntibyaba aribyiza isubiyeho ahubwo twakomeza kwirinda murubwo buryo badushyiriyeho hejuru arinako tuniteza imbere mumibereho yaburimusi murakoze
Mwe mushaka kuguma mu rugo nimugumeyo ariko abafite ibyo bakora bakomeze bakore kandi banirinda coronavirus.ibyo byasobanuwe kenshi ko ntamuntu wemerewe kuva mu rugo adafite aho agiye cg hatari ngombwa.
Ndumva guma mu rugo itagaruka vuba ahubwo biri wese mu mibereho ye akirinda kuko guma mu rugo ituma abantu bakebereza bagacengera nta freedom mu gihe leta ishobora kwizera ngo bari mu rugo nyamara bari kwanduzanya.Rero uko imibereho n’urujya n’uruza rw’abantu rugumeho noneho hakazwe kubahiriza amabwiriza yariho
mwiriwe ngewe ndabona gahunda yaguma murugo yasubiho wenda nyuma yibyumweru2 tukarebako covid19 yagabanya ubukana murakoze
Guma murugo yakongerigasubiraho ibyimweru 3