Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu biratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kamena 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.

Iyo nama yasuzumye ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19, abayitabiriye baganira no ku ngamba nshya zigiye gukurikizwa muri iyi minsi iri imbere.

Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18/05/2020.

Iyi nama y’Abaminisitiri kandi yashimiye Abanyarwanda kubera ubufatanye bukomeje kubaranga, inabibutsa gukomeza kutirara mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Inama y’Abaminisitiri yunguranye ibitekerezo ku ngamba na gahunda zo kuzahura ubukungu no kwihaza mu gihe giciriritse n’ikirambye.

Inama y’Abaminisitiri yasuzumye ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, yemeza ko ingamba zikurikira zihita zitangira gukurikizwa.

Ingamba rusange zo kwirinda COVID-19

Gahunda yo gupima abantu indwara ya COVID-19 izakomeza mu gihugu hose.

Udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi.

Serivisi zemerewe gukora zizakomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi).

Abacuruzi bose barasabwa kwemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwemewe bwo kwishyurana.

Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo.

Serivisi zemerewe gukora

Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo.

Ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe cyangwa izindi zikorwa abantu bategeranye (non-contact sports) biremewe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ibishinzwe.
Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) na siporo mu matsinda zirabujijwe.

Moto zemerewe gutwara abagenzi, uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu. Ibi bikaba bishingiye ku byavuye mu isuzuma ry’inzego z’ubuzima riherutse gukorerwa hirya no hino mu turere. Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa igihe cyose.

Ingendo hagati y’Intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali ziremewe, ariko kukujya no kuva mu turere twa Rusizi na Rubavu birabujijwe. Icyakora amakamyo atwaye ibicuruzwa yemerewe kugenda mu turere twose, ariko ntatware abantu barenze babiri.

Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.

Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi rizakomeza, ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15.

Serivisi zizakomeza gufunga

Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.

Ingendo mu modoka rusange mu turere twa Rusizi ba Rubavu zirabujijwe.

Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

Insengero zizakomeza gufunga.

Inama n’amateraniro rusange cyangwa mu ngi z’abantu birabujijwe.

Utubari tuzakomeza gufunga.

Iyi nama y’Abaminisitiri yemeje Politiki, imishinga y’amategeko n’amateka bikurikira:

Politiki (Policy) y’Ubumenyi, ikoranabuhanga na inovasiyo na gahunda yo kiyishyira mu bikorwa.

Umushinga w’Itegeko rigenga Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG).

Iteka rya Perezida ryirukana aba Ofisiye n’iteka rya Minisitiri ryirukana ba Su-Ofisiye n’Abapolisi bato muri Polisi y’u Rwanda.

Iri tangazo ryo ku wa Kabiri tariki 02/06/2020 ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente.

Inama nk’iyi yaherukaga guterana ku wa mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020, ikaba yarateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyoborwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Iyo nama na yo yari yasuzumye ingamba zari zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19, yemeza n’ingamba nshya zagombaga kongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’Inzego z’ubuzima.

Iyo nama y’ubushize tariki 18 Gicurasi 2020 kandi yemeje ko ingendo zemewe gusa hagati mu Ntara, naho ingendo hagati y’Intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali zikaba zari zibujijwe, bikaba byari biteganyijwe ko zizasubukurwa ku itariki ya 01 Kamena 2020.

Icyakora mu gihe hari hasigaye amasaha make kugira ngo icyo gihe kigere, byatangajwe koizo ngendo zikomeza gusubikwa biturutse ku isesengura ryari ryakozwe ku miterere y’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, dore ko byari byagaragaye ko hari ubwandu bushya bwagaragaye mu bice byo hanze ya Kigali nko mu Karere ka Rusizi.

Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryavuze ko Inama yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kamena 2020 ifatirwamo ingamba nshya zigomba gukurikizwa mu minsi iri imbere zerekeranye no kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Byari byitezwe ko imyanzuro y’iyi nama yemeza niba izo ngendo zisubukurwa, cyangwa niba zikomeza gusubikwa.

Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15, hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’Ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imikino yamahirwe mubice byo muntara bazafungura ryari mutubarize

Benoit yanditse ku itariki ya: 29-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka