Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu
Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kanama 2020, Perezida wa Repubulika yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.
Mu byitezwe kwigirwa muri iyi nama harimo ingamba zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Mu minsi mike ishize, imibare y’abandura icyo cyorezo mu Rwanda ndetse n’abo cyahitanye yarazamutse, ndetse hari bamwe mu Baturarwanda barimo n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu batekereje ko hashobora gusubizwaho gahunda ya #GumaMuRugo.
Imibare y’abandura icyo cyorezo yazamutse cyame mu Mujyi wa Kigali, Minisiteri y’Ubuzima ikavuga ko ari abapimwe mu bakoreraga mu masoko yafunzwe.
Inama nk’iyi yaherukaga guterana ku wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2020, iteraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Kanda HANO urebe imyanzuro yafatiwe mu nama y’ubushize.
Dore muri rusange ibyemezo byafatiwe muri iyi nama:
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuba imodoka bazifunguye nibyiza,arko bafungure ninsengero dusenge ,ikindi ntitwirare kuko covid iracyahari kuba abantu 32 bamaze kwicwa na covid 19 bivugwako indwara ikiriho.thex
hoya nibyo rwose kuko birakabije
Ubwandu burikwiyojyera kuburyo burihejuru.
imyanzuro yafashwe nimyiza rega ubuzima nibwo bwambere
nibyiza abayobozi bacu bagomba kutureberera.