Inama y’Abaminisitiri: ku ngendo zari zibujijwe i Rusizi n’i Rubavu ntacyahindutse

Guhera tariki ya 03 Kamena 2020 nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yari yateranye, umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama wavugaga ko Moto zemerewe gutwara abagenzi, uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu.

Ingendo hagati y’Intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali na zo zaremewe, usibye kujya no kuva mu turere twa Rusizi na Rubavu. Icyakora amakamyo atwaye ibicuruzwa yo icyo gihe yemerewe kugenda mu turere twose, ariko ntatware abantu barenze babiri.

Izi ngamba zagombaga kongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15, hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’Ubuzima.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yongeye guteranira muri Village Urugwiro ku wa kabiri tariki 16 Kamena 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, imyanzuro yayo ikaba yasohotse igaragaza ko gahunda y’izi ngendo zari zibujijwe mu turere twa Rubavu na Rusizi yagumyeho.

Iyi myanzuro mishya ivuga ko Moto zizakomeza gutwara abagenzi, uretse mu Turere twa Rusizi na Rubavu hashingiwe ku isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima muri utwo Turere twombi.

Ingendo hagati y’Intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali na zo zizakomeza, ariko kujya no kuva mu Turere twa Rusizi na Rubavu birabujijwe. Icyakora amakamyo atwaye ibicuruzwa yemerewe kugenda mu Turere twose.

Inzego zitandukanye za Leta zakunze gusobanura ko ingamba zakomeje gukazwa muri utu turere mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, dore ko ari uturere duhana imbibi n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho icyo cyorezo gikomeje kugaragaza ubukana.

Ni nyuma kandi y’uko imibare y’abagaragaraho icyorezo cya COVID-19 yakomeje kuzamuka, by’umwihariko mu Karere ka Rusizi nk’uko inzego zibishinzwe zabigaragaje, bikaviramo imwe mu mirenge y’ako karere gusubira muri gahunda yo kuguma mu rugo.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko ku wa kabiri tariki 16 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya makumyabiri na bane ba COVID-19.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abarwayi bashya bagaragaye muri Rusizi no mu Banyarwanda batashye.

Abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe ni 636, abamaze gukira bose hamwe bakaba ari 338, naho abakirwaye ni 296.

Ni mu gihe abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ari babiri.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Muri rusange ingendo mu gihugu zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00 pm) kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo (5:00 am).

Dore ibyemezo byafatiwe muri iyi nama y’Abaminisitiri:

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 02/06/2020.

2. Inama y’Abaminisitiri yasuzumye ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19, yemeza ko ingamba zikurikira zihita zitangira gukurikizwa.

Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15, hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Ingamba rusange zo kwirinda indwara ya COVID-19

a. Gahunda yo gupima abantu COVID-19 izakomeza mu Gihugu hose.

b. Udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa neza igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi.

c. Serivisi zose zemerewe gukora zizakomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi).

d. Abacuruzi bose barakangurirwa kwemera kwishyurwa hifashishijwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kwishyurana.

e. Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00 pm) kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo (5:00 am).

Serivisi zemerewe gukora

a. Ibikorwa by’Inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo.

b. Ubukerarugendo bwo mu gihugu n’ubukerarugendo mpuzamahanga ku bashyitsi baje mu ndege zihariye (charter flights), baba abantu ku giti cyabo cyangwa abaje mu matsinda buremewe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

c. Hoteli zizakomeza gukora, ndetse zemerewe no kwakira inama, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Hoteli zirashishikarizwa kandi kugira uruhare mu bukerarugendo bw’imbere mu Gihugu.

d. Ibikorwa bya siporo zikorerwa hanze abantu bategeranye (non-contact outdoor sports) bizakomeza. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) irabujijwe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

e. Moto zizakomeza gutwara abagenzi, uretse mu Turere twa Rusizi na Rubavu hashingiwe ku isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima muri utwo Turere twombi. Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa igihe cyose.

f. Ingendo hagati y’Intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali zizakomeza, ariko kujya no kuva mu Turere twa Rusizi na Rubavu birabujijwe. Icyakora amakamyo atwaye ibicuruzwa yemerewe kugenda mu Turere twose.

g. Imihango yo gushyingirwa mu nsengero iremewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu izatanga amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo.

h. Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi rizakomeza ariko ryitabirwe n’abantu batarenze 15.

i. Imihango y’idini yo guherekeza/gusezera uwapfuye mu nsengero iremewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Imihango yo gushyingura na yo ntigomba kurenza abantu 30.

Serivisi zizakomeza gufunga

a. Imipaka izakomeza gufungwa, uretse ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.

b. Ingendo mu modoka rusange mu Turere twa Rusizi na Rubavu zirabujijwe. Imodoka zitwara ibicuruzwa n’ibiribwa zo zemerewe gukomeza gukora.

c. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

d. Insengero zizakomeza gufunga. Abanyamadini barashishikarizwa gukomeza gushyiraho ingamba zo gukumira no kwirinda COVID-19, mu rwego Two kwitegura kuba insengero zafungurwa mu minsi 15 iri imbere, hashingiwe ku bizava mu isesengura ry’inzego z’ubuzima.

e. Amateraniro rusange cyangwa mu ngo arabujijwe.

f. Utubari tuzakomeza gufunga.

g. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko, politiki n’amateka bikurikira:

• Umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021;

• Politiki y’Igihugu yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage;

• Ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe;

• Iteka rya Perezida rigena inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari;

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryerekeye Komite Mpuzabikorwa y’Igihugu ishinzwe gushakisha no gutabara mu by’indege,

• Iteka rya Minisitiri rigena umukozi wo mu kigo cy’ubuzima ufite ububasha bw’umwanditsi w’irangamimerere;

• Iteka rya Minisitiri rigena umubare, amoko, imiterere n’imikoreshereze by’ibitabo by’irangamimerere.

4. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibi bikurikira:

• Gahunda yo gusubukura ibikorwa by’ubukerarugendo mu Gihugu;

• Umushinga wa Bridge International Academies ugamije guteza imbere uburezi mu Rwanda (RwandaEQUIP) hifashishijwe ikoranabuhanga mu kunoza imyigishirize n’imyigire y’abana biga mu mashuri y’incuke n’abanza ya Leta.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Madamu Johanna Christina Teague ahagararira igihugu cya Suwede mu Rwanda ku rwego Two Ambasaderi ufite ikicaro i Kigali.

6. Inama y’Abaminisitiri yashyize Madamu Marie Claire Mukasine ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.

Bikorewe i Kigali, ku wa 16 Kamena 2020.

Dr. Edouard Ngirente, Minisitiri w’Intebe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka