Inama y’Abaminisitiri ishinze Tom Close kuyobora ishami rya Kigali ry’ikigo gitanga amaraso

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 03 Mata 2019, yagize Dr Muyombo Thomas, uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Tom Close, umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe gutanga amaraso ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

Dr Muyombo ni umuganga w’umwuga kuko yize mu ishami ry’ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda, asoza amasomo ye ari dogiteri ‘Medecin Generaliste’.

Mu buvuzi, Dr Muyombo yatangiriye akazi ke k’ubuganga mu byahoze ari ibitaro bya Polisi bya Kacyiru, ari nako abifatanya n’indi mirimo itandukanye akora nk’ubuhanzi bw’indirimbo ndetse no kwandika ibitabo by’abana.

Ashinzwe iyi mirimo mishya yo kuyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso, ishami rya Kigali yari asanzwe ari umukozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC).

Mu buhanzi; Tom Close ni umwe mu bahanzi bazwi kandi bafite ibigwi mu Rwanda kuko yegukanye ibihembo byinshi birimo Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya mbere mu 2011, yegukana Salax awards nk’umuhanzi w’umwaka mu 2009, 2010 na 2011.

Yamenyekanye mu muziki kuva mu myaka ya za 2007, akaba yarakoranye indirimbo n’abahanzi b’ibyamamare ku isi ndetse no mu karere nka Sean Kingston, Umunyamerika ukomoka muri Jamaica, Goodlyfe na Eddy Kenzo bo muri Uganda, Big Farious n’abandi.

Uyu mugabo wubatse akaba se w’abana babiri kandi yanahuriye mu bitaramo n’abahanzi bakomeye ku isi nka Shaggy, ubwo MTN yizihizaga imyaka icumi.

Reba indirimbo nshya ya Tom Close afatanyije na Sintex

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka