Inama nyirizina ya OIF iratangira kuri uyu wa Kane

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukwakira 2018, Mu Mujyi Erevan, umurwa mukuru wa Armenia hatangijwe inama ihuza abakuru b’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’igifaransa.

Habanje kuba ibikorwa bitandukanye mbere y'uko inama itangira
Habanje kuba ibikorwa bitandukanye mbere y’uko inama itangira

Ku murongo w’ibiteganyijwe gukorwa muri iyo nama izamara iminsi ibiri hategerejwe cyane amatora y’umunyamabanga mukuru w’uwo muryango aho u Rwanda rufitemo umukandida, Louise Mushikiwabo.

Umuhango w’amatora uzaba ejo kuwa kane amahirwe menshi akaba ahabwa umukandida w’u Rwanda ushyigikiwe n’ibihugu byinshi bya Afrika. Uwo bahanganye kuri uwo mwanya, madame Michèle Jean, ukomoko muri Canada afite amahirwe make nyuma y’uko n’igihugu akomokamo kiyemeje kuzashyigikira Louise Mushikiwabo.

Perezida Paul Kagame na we ni umwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya 17 n’abakuru b’ibihugu bivuga igifaransa.

U Rwanda narwo ruhagarariwe n'ikipe nini, irimo Belise Kariza ukuriye ubukerarugendo muri RDB
U Rwanda narwo ruhagarariwe n’ikipe nini, irimo Belise Kariza ukuriye ubukerarugendo muri RDB
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka