Inama Njyanama y’akarere ka Gicumbi yanenzwe kudatanga umusaruro ukwiye

Abagize njyanama y’akarere ka Gicumbi biyemeje kurushaho gukorera hamwe hagamijwe guteza imbere abaturage bagize akarere ka Gicumbi nyuma yo kunengwa kudatanga umusaruro ukwiye, mu mwiherero Nama Njyanama yari imazemo iminsi.

Iyi nama yari imaze iminsi ibiri yasojwe tariki 28/02/2013, yasuzumaga imikorere yabo, banaganira kw’iterambere ry’akarere.

Mu ngingo zasuzumiwe muri uyu mwiherero iyatinzweho n’ijyanye n’imikorere n’imikoranire y’abajyanama n’izindi nzego, nyuma y’aho bigaragariye ko abagize iyi nama njyanama baranzwe no kutagira ubumwe bituma badatanga umusaruro ushimishije nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé nawe.

Umuyobozi w'intara y'Amajyaruguru, Aimé Bosenibamwe n'umuyobozi wa Njyanama, Senateri Bizimana.
Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, Aimé Bosenibamwe n’umuyobozi wa Njyanama, Senateri Bizimana.

Yaboneyeho no gusaba abagize iyo njyanama gukoresha ubumenyi n’ubunararibonye bafite kugirango bateze imbere akarere ka Gicumbi.

Uwari usanzwe ari umuyobozi wungirije w’inama njyanama y’akarere ka Gicumbi Senateri Jean Baptiste Bizimana ari nawe uyiyoboye ubu; nawe yemera ko iyi nama njyanama itatanze umusaruro ukwiriye, akagira bagenzi be inama yo kwisubiraho.

Ku ngingo irebena n’ibibazo by’ingutu akarere kahuye nabyo, abajyanama bagarutse ku myenda byakunze kuvugwa ko akarere kabereyemo abagahaye serivisi ikomeza kugaruka muri raporo z’abagenzuzi b’imari ya Leta.

Umukozi w’akarere ubishinzwe avuga ko n’ubwo iyo myenda ikomeje kugaruka muri izo raporo imyinshi muri yo yamaze kwishyurwa.

Banagarutse ku mishinga yagiye iterwa inkunga ikishyurwa byitwa ko yarangiye kandi atari ukuri; urugero ni urw’umuyoboro w’amazi yagombaga kugezwa ku baturage bo mu murenge wa Mutete ahitwa Zoko, aho miliyoni nyinshi z’amafaranga zawutanzweho abaturage bagategereza amazi bakayabura.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru asoza uyu mwiherero, yagaragarije abo bajyanama ko afite icyizere cy’uko hari byinshi bizahinduka nyuma y’uyu mwiherero; akurikije umwuka waranze abajyanama nubwisanzure bagaragaje batanga ibitekerezo. Kugira ngo ibi bizagerweho, abajyanama biyemeje kurangwa n’umuco wo kubahana, kwakira ibitekerezo bya buri wese no guha ubwisanzure buri Mujyanama mu gihe cyo gutanga ibitekerezo mu nama. Biyemeje kandi no kurangwa n’ubunyangamugayo, kuvugisha ukuri no kugira ibanga, kuko byagiye bigaragara ko hari abatanga amakuru mbere y’uko Inama Njyanama irangiza imirimo yayo bifashishije ikoranabuhanga. Biyemeje kandi gukorera mu ikipi imwe hagamijwe guharanira iterambere ry’akarere; guharanira ko akarere kagaragara neza no gukorana neza n’izindi nzego zikorera mu karere. Ku bibazo by’ingutu byagaragajwe akarere kahuye nabyo abagize njyanama bemeje ko hajyaho komisiyo izaba ishinzwe kubicukumbura ; ikazabizana mu Nama Njyanama y’akarere izongera guterana. Nyuma y’uyu mwiherero abajyanama bongeye guhurira  mu nama yabo idasanzwe aho bari bafite ingingo imwe gusa yo kwigaho ariyo yo gusuzuma ubwegure bw’uwari umuyobozi w’inama njyanama y’akarere Gatera Jean Damour; washinzwe indi mirimo abajyanama bose bakaba bemeye ubwegure bwe.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyo koko abajyanama barasobanutse ariko nta muyobozi w’akarere dufite ntacyo ashoboye ntacyo azatugezaho twasabaga abajyanama kuduha undi muyobozi

kabanda yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

none se umusaruro bari bategerejweho batatanze ko utawugaragaje ubwo si ukuducenga! erega imikorere mibi ni ngombwa kuyigaragaza? none se ubu utubwiye iki koko?

gasozi davide yanditse ku itariki ya: 5-03-2013  →  Musubize

Wakoze Ernestine kuri iyi nkuru kandi ngira ngo nk’uko wabibonye abajyanama ba Gicumbi barasobanutse kandi bafite ubushobozi bwo guhindura byinshi, reka dufatanye duheshe isura nziza Akarere kacu, cyane ko gafite potentials zatuma kihuta mu Iterambere .Dukomeze imihigo

Gatabazi JMV yanditse ku itariki ya: 3-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka