Inama Minisitiri Gatabazi n’abandi bagira abatorewe kuyobora Imidugudu

Ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021, hatowe Komite Nyobozi z’imidugudu yose igize u Rwanda nk’uko byari biteganyijwe kuri gahunda y’Amatora y’inzego z’ibanze irimo gukorwa muri aya mezi y’Ukwakira n’Ugushyingo 2021.

Komite Nyobozi nshya y'Umudugu wa Byimana, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo
Komite Nyobozi nshya y’Umudugu wa Byimana, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo

Kigali Today yaganiriye n’abantu batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, akaba ari na we ushinzwe inzego z’ibanze, ku bijyanye n’imikorere igomba kuranga abayobora imidugudu batowe.

Mu magambo make, Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu rwego rwo kwirinda kuvunwa n’inshingano, Umukuru w’Umudugudu atagomba kwiyumva ko ari we wenyine ushinzwe kuwuyobora, kuko hari benshi batorewe kumufasha.

Yagize ati “Umudugudu urimo Komite Nyobozi y’Abagore na Komite Nyobozi y’Urubyiruko, urimo abafashamyumvire mu buhinzi, urimo Abajyanama b’Ubuzima, harimo abasesenguzi ndetse na Komite nyobozi mufatanya, ibibazo bituruka mu rubyiruko, mu bagore n’ahandi byakemuka, ariko ikibazo ni uko Umukuru w’Umudugudu atibuka ko afite ikipe nini ikwiye kumufasha”.

Minisitiri Gatabazi akomeza asaba abandi bose batowe kutaba ntibindeba, kuko bikunze guteza uruhererekane rw’ibibazo abaturage bageza ku buyobozi bwo hejuru, aho atanga urugero rw’imanza zishingiye ku mbibe z’ubutaka, ngo zagakwiye kurangirizwa mu baturanyi bazi neza icyo kibazo.

Akagari ni rwo rwego umuturage ahingukiraho iyo ibibazo binaniranye mu mudugudu.

Twaganiriye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musezero, Mukankurunziza Leoncie avuga ko inshingano z’Ubuyobozi bw’Umudugudu ahanini zijyanye n’ubukangurambaga, akenshi ngo zikunze kugaragaramo Umukuru w’Umudugudu n’Ushinzwe Umutekano bonyine.

Abakorerabushake ba Komisiyo y'Igihugu y'Amatora babanzaga kurahirira imbere y'Inteko itora
Abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora babanzaga kurahirira imbere y’Inteko itora

Mukankurunziza avuga ko kuva aho abayobozi b’amasibo bagiriyeho, abayobora imidugudu ubu basa n’aborohewe ku buryo ibyinshi mu bibazo by’abaturage ari bo bizakemukiraho.

Urwego rw’Isibo n’Umudugudu ahanini bishinzwe ubukangurambaga kuri gahunda za Leta, kujijura abaturage bakamenya amategeko abarengera ndetse n’uburenganzira bwabo

Mukankurunziza asobanura ibirebana n’abageza ibibazo kuri Perezida wa Repubulika, yagize ati “Birashoboka, hari aho umuturage ashobora koko kurenganywa, ariko sinibaza ko yarenganywa n’inzego zose kugera ubwo ageze kuri Perezida wa Repubulika, ibyo ni ibyo kuganiriza abaturage ariko na none no gukurikirana”.

Uyu Muyobozi w’Akagari avuga ko abayobora imidugudu bakwiye kuzajya bafata umwanya bakigisha abaturage uburyo inzego zikurikirana, kugira ngo niba barenganyijwe ku rwego rw’isibo bajye ku mudugudu, abarengana ku mudugudu bajye ku kagari gutyo gutyo.

Umuyobozi w'Umudugudu wa Byimana, Emmanuel Nsengiyumva
Umuyobozi w’Umudugudu wa Byimana, Emmanuel Nsengiyumva

Uwitwa Emmanuel Nsengiyumva watorewe kuyobora Umudugudu wa Byimana, avuga ko kugira abayobozi b’amasibo hamwe no kuba bariyubakiye ibiro by’umudugudu, ngo byatumye inshingano zo kujijura no kwita ku baturage zoroha.

Nsegiyumva agira ati “Tugiye gukora igenamigambi, kuko umudugudu wacu niba ufite iterambere, abaturage bafite ubwisungane mu kwivuza, abana bari mu ishuri biga, ubu dufite imihanda imwe n’imwe itameze neza ndetse hari n’aho itagera, nk’umuhanda FAWE-Batsinda muri iyi manda y’imyaka itanu dushobora kuzawuhuza dufatanyije n’abaturage n’ubuyobozi bwacu”.

Komite Nyobozi z’Umudugudu zatowe kuri uyu wa Gatandatu zigizwe n’abantu batanu, ari bo Umukuru w’Umudugudu, ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, ushinzwe Umutekano, Abinjira n’Abasohoka, ushinzwe Amakuru no kujijura abaturage ndetse n’ushinzwe Iterambere, hakiyongeraho Umujyanama uhagarariye umudugudu mu kagari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

komerezaho muyobozi w’umudugudu wa Byimana iryo terambere murisigasire kandi nibyo koko hamwe n’abaturage ndetse n’ubuyobozi umuhanda FAWE BATSINDA nawo wafasha abaturage cyane mubuhahirane.kandi rwose muri indashyikirwa niba umudugudu ufite office ndetse mukaba mwaranubatse imwe mumihanda muri indashyikirwa.

charles yanditse ku itariki ya: 26-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka