Inama ishinzwe amahoro ku isi ntivuga rumwe ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC)

Imikorere y’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ntivugwaho rumwe n’ibihugu bigize akanama gashinzwe Amahoro ku Isi. Ibihugu 7 muri 15 bigize Akanama gashinzwe Amahoro ku Isi bishyigikiye urukiko mpanabyaha mu gihe ibindi birimo u Rwanda bidashima urwo rukiko.

Argentina; Australia; Ubwongereza; Ubufaransa; Guatemala; Luxembourg na Korea y’Amajyepfo biri ku ruhande rushyigikiye urukiko mpanabyaha; cyane ku ruhare rwo guca umuco wo kudahana ku byaha by’intambara.

Nubwo u Rwanda ari rwo ruyoboye Inama ishinzwe Amahoro ku Isi muri uku kwezi kandi akaba arirwo rwateguye inama iba kuri uyu wa mbere ivuga ku “Kwirinda intambara ku Mugabane w’Afurika.”; rwamaze gufata uruhande ruhereramo mbere y’Inama.

Umwe mu badiplomate mu Muryango w’Abibumbye (UN) yahishuriye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko u Rwanda rwahitamo kubona ICC itavugwaho muri iyi nama.

Binyuze kurubuga rwa Twitter; uwungirije uhagarariye u Rwanda muri UN; Olivier Nduhungirehe yavuze ko havutse ibice bibiri ku nyandiko yo gushima urukiko mpanabyaha.

Nduhungirehe yagize ati “Inyandiko y’inama yateguwe n’u Rwanda; ariko ntitwigeze dushyiramo ibya ICC; abashyizemo ibya ICC nibo bashaka kuzana umwuka mubi.”

Impuguke mu by’amategeko ya Human Rights Watch; Richard Dicker yanenze imyifatire y’u Rwanda ku Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC); ati “Bitewe n’ibihe bibi rwanyuzemo; iyi myifatire y’u Rwanda iteye isoni.”

Byibuze kimwe cya kabiri cy’ibihugu by’Afurika byashyize umukono ku masezerano ya Roma ashyiraho ICC ariko u Rwanda rwo rwanze kuyashyiraho umukono.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda; avuga ko urukiko mpanabyaha ari igikoresho cya politike; kandi ko u Rwanda rutemera ibyo rukora.

Abashima Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga bavuga ko rugira uruhare mu kurwanya intambara ziba muri Afurika kuko rwahagurukiye gukurikirana ba gashozantambara.

Biteganijwe ko inama iba kuri uyu wa mbere itariki 15 Mata 2013; iyoborwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo; kandi iritabirwa n’Umunyamabanga Mukuru wa UN; Ban Ki-moon.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo   ( 4 )

Ntawasingiza ururukiko, kuko rwose ntirwigeze rukora inshingano zarwo neza! Jye mbona zino nkiko zose zirutwa na Gacaca!

sylvie yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

Nibage bababwiza ukuri kuko, nta mpamvu yo gushima imikorere ya ruriya rukiko ku gihugu nk’u Rda.

lubangi yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

NTa ruswa u Rda rugomba urya kubera ko ONU yavyuze cga se ikindi gihugu kiyumvamo ubuhangange..Non ntabwo bikunda.

kakira yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

Ariko mu by’ukuri ni ikihe kizakigaragaza imikoranire myiza y’u Rwanda na ICC..Kuba u Rwanda rero rwarifashe si igitangaza na buhoro..yaba Ban ki- moon cga nde wundi uzayobora itaha ntakizabuza u Rwanda kuvugisha ukuri.

hirana yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka