Imyuga n’ubumenyi ngiro ni ipfundo ry’iterambere ry’ubukungu - Minisitiri Ngirente

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ahamya ko imyuga n’ubumenyingiro ari ipfundo ry’iterambere ry’ibihugu, cyane cyane iyo bishyizwemo ingufu bikigishanywa ubuhanga.

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko imyuga n'ubumenyi ngiro ari ipfundo ry'iterambere
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko imyuga n’ubumenyi ngiro ari ipfundo ry’iterambere

Yabigarutseho kuri uyu wa 27 Kanama 2019, ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga ivuga ku kamaro k’imyuga n’ubumenyi ngiro muri Afurika, inama yiswe CAPA (Commonwealth Association of Technical Universities and Polytechnics in Africa), ikaba yitabiriwe n’abayobozi batandukanye haba mu Rwanda no bindi bihugu bya Afurika.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yavuze ko imyuga n’ubumenyi ngiro iyo bishyizwemo imbaraga biba ipfundo ry’iterambere ry’ubukungu.

Agira ati “Twebwe nk’abayobozi twizera ko imyuga n’ubumenyi ngiro ari ipfundo rikomeye ry’impinduka mu iterambere ry’ubukungu twifuza mu gihugu cyacu. Ibi rero bishoboka iyo abarangije kubyiga baba bafite ubumenyi buhagije bityo bagashobora guhangana ku isoko ry’umurimo”.

Ati “Ni yo mpamvu muri gahunda yacu y’iterambere rirambye, ya 2017-2024, twiyemeje kongera abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro bakava kuri 31.1% nk’uko byari muri 2017 bakagera kuri 60% muri 2024. Ibi bizakemura ibibazo byabaga ku isoko ry’umurimo, tukaba turimo kubikora dufatanyije n’abikorera”.

Inama yitabiriwe n'abantu baturutse mu bihugu bitandukanye
Inama yitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye

Yakomeje avuga ko kugira ngo ibihugu bya Afurika bitere imbere, bigomba gushishikariza urubyiruko rwabyo kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro bityo rugire amahirwe yo kubona imirimo haba iwabo no hanze y’ibihugu byabo.

Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyi ngiro (RP), Dr James Gashumba, avuga ko ari byiza kureka umwana akihitiramo ibyo yiga bitewe n’ibyo akunda, aho kumuhatira ibindi.

Ati “Twebwe dushyigikira umwana wisabiye kwiga umwuga runaka n’ubwo yaba hari ibindi yize mu yisumbuye. Ibyo dushaka ko bicika ni ababyeyi bamwe bashyira agahato ku bana babo babahitiramo ibyo biga, cyane cyane babasunikira kujya muri kaminuza, mu gihe umwana yumva hari umwuga akunda yakwiga. Ahubwo ababyeyi bajye bashyigikira impano zabo”.

Yakomeje avuga ko ibihugu byateye imbere ku muvuduko uri hejuru byo ku yindi migabane, ahanini byaturutse ku guha imyuga n’ubumenyi ngiro agaciro, agatanga urugero kuri Korea na Singapore.

Dr James Gashumba, umuyobozi mukuru wa RP
Dr James Gashumba, umuyobozi mukuru wa RP

Umunyamabanga mukuru wa CAPA, Madame Jahou S. Faal, avuga ko umuryango akuriye ushishikariza ibihugu bya Afurika gukorera hamwe ngo biteze imbere imyuga.

Ati “Turasaba ibihugu bya Afurika kudakora nka nyamwigendaho, ahubwo bikorere hamwe mu rwego rwo guteza imbere imyuga. Urubyiruko ruhabwe amahugurwa mu bumenyi ngiro kuko ari bwo ruzabona akazi mu buryo bworoshye bityo rugire ubuzima bwiza, na Afurika ibonereho gutera imbere”.

Umuryango CAPA washinzwe mu 1978, ufite intego yo guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET), hagamijwe guhanga imirimo myinshi izageza ku iterambere ibihugu biwugize uko ari 20, inama yawo y’uyu mwaka ikaba yabereye mu Rwanda kubera ko ngo byagaragaye ko rwashyize ingufu nyinshi mu guteza imbere imyigishirize y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka