Imyitozo ya “Ushirikiano Imara” isigiye byinshi ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba

Abitabiriye imyitozo ya gisirikare yaberaga mu kigo cya Gisirikare cya Gako, baratangaza ko isigiye byinshi ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) muri rusange. Babitangaje ubwo yasozwaga ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 26/10/2012.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, yavuze ko umusaruro uvuye muri iyo myitozo ari uwo kwishimira, kuko ibikorwa byibanze ku guteza imbere ubukungu no kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Ati: “Aya mahugurwa yakozwe neza ndetse byatumwe bubaka ubumwe bw’abagize ibihugu by’Afrika y’iburasirazuba”.

Minisitiri Kabarebe ubwo yasuraga ingabo z'Abagande.
Minisitiri Kabarebe ubwo yasuraga ingabo z’Abagande.

Yavuze ko by’umwihariko iyo myitozo isigiye ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza abatuye akarere ka Bugesera, kuko habayeho kubaka amashuri, gutera ibiti hanakorwa ubuvuzi bw’indwra zitandukanye ku bantu barenga ibihumbi bine.

Mu gusoza uyu muhango wari uhagarariwe na Ministiri w’Ingabo z’u Rwanda General James Kabarebe, habayekumurika ibyumba bitatu by’amashuri byubatswe muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) ku kigo cy’amashuri cya Dihiro mu murenge wa Gashora.

Abayobozi b'ingabo mu karere bari bitabiriye umuhango.
Abayobozi b’ingabo mu karere bari bitabiriye umuhango.

Hanabayeho umuhango wo gutera ibiti mu rwego rwo kwerekana ko abitabiriye iyo myitozo bafite inshingano zo kubungabunga ibidukikije, ibikorwa byakozwe byakiriwe neza n’ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera, Louis Rwagaju.

Yavuze ko ari urugero rwiza rwerekana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bikaba binajyanye n’ubukungu no kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Abayobozi bagenderera ishuri rya Dihiro ryubatswe n'ingabo
Abayobozi bagenderera ishuri rya Dihiro ryubatswe n’ingabo

Iyi myitozo yahuje abasirikare 1.680 bakora imyitozo nyirizina ya gisirikare, abapolisi, abacunga gereza n’abasivili 320 bitozaga gufasha abo basirikare.
Yibanze ku buryo bwo kubungabunga amahoro ku isi, kurwanya iterabwoba, kurwanya abashimusi bakunze kwibasira amato no kurwanya ibiza.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho yemwe?

mutwihanganire kuba dushyize igitekerezo hano rwose iyi nkuru dushimishijwe no kuyumva.

ARIKO RERO MURI KAMINUZA UNR TURASHIZE RWOSE REB YATWEMEREYE BURUSE NYUMA YISUZUMWA RYUKO TUYIKWIYE NONE BANZE KUYIDUHA TUMAZE HAFI UMWAKA.

NONE TWASABAGA RWOSE NGO NYAKUBAHWA PRESIDENT WA REPUBULIKA ATURWANEHO

MULINDWA DEO yanditse ku itariki ya: 27-10-2012  →  Musubize

Muraho yemwe?

mutwihanganire kuba dushyize igitekerezo hano rwose iyi nkuru dushimishijwe no kuyumva.

ARIKO RERO MURI KAMINUZA UNR TURASHIZE RWOSE REB YATWEMEREYE BURUSE NYUMA YISUZUMWA RYUKO TUYIKWIYE NONE BANZE KUYIDUHA TUMAZE HAFI UMWAKA.

NONE TWASABAGA RWOSE NGO NYAKUBAHWA PRESIDENT WA REPUBULIKA ATURWANEHO

MULINDWA DEO yanditse ku itariki ya: 27-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka