Imyiteguro yo kubaka Bazilika ya Kibeho irarimbanyije

Musenyeri Célestin Hakizimana, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, avuga ko hakiri igihe kugira ngo Bazilika ya Kibeho itangire kubakwa, ariko ko hagiye gushyirwaho Komite yo gukurikirana imyubakire yayo.

Musenyeri Hakizimana avuga ko icyemezo cyo gushyiraho komite ikurikirana imyubakire ya Bazirika ya Kibeho bakiganiriyeho tariki 27 Nyakanga 2022, hamwe n’ishyirahamwe ryo kuyubaka, nyuma y’uko bari basinyanye amasezerano y’ubufatanye, imbere y’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru n’ubw’Intara y’Amajyepfo.

Agira ati “Abazakurikirana iby’imyubakire ya Bazilika ni administrateur hamwe na komite igizwe n’abantu batanu barimo babiri bazatangwa na Dioseze ya Gikongoro, babiri b’ishyirahamwe ryo kubaka Bazilika n’umwe uzatangwa n’Akarere ka Nyaruguru.

Mu bagize Ishyirahamwe ryo kubaka iyo Bazilika baje i Kibeho ku ya 27 Nyakanga 2022, harimo Umunyamerika uriyobora witwa Eustace Mita wazanye n’umugore we, ndetse n’umunya Argentine Jorge O’Reilly hamwe n’umugore we.

Eustache Mita azwiho ubushobozi bwo kwegeranya amafaranga kuko nko mu rugendo Papa yagiriye i Philadelphia, mu minsi yashize yabashije kwegeranya miliyoni 50 z’Amadolari ya Amerika.

Naho Jorge O’Reilly we azwiho kuba inzobere mu kubaka inyubako zinyuranye harimo na za kiliziya.

Ku bijyanye n’aho kubaka Bazilika bigeze, Mgr Hakizimana avuga ko n’igishushanyo kirimo gukosorwa n’Umwenjeniyeri w’umukorerabushake w’Umunyamerika kitararangira.

Nanakirangiza ngo ntikizaba ari icya nyuma, kuko azagishyikiriza abenjeniyeri b’Abanyarwanda bazakigaho, bakareba niba ibikoresho byagenwe kuzagikoreshwaho bitabangamiye ibyemewe mu Rwanda, cyane cyane ibijyanye no kubungabunga ibidukikije. Nyuma yaho kizasubira gukosorwa hitawe ku byavuzwe n’Abenjennyeri b’Abanyarwanda.

Icyakora aho kizabonekera ngo kizatanga ishusho y’amafaranga azagenda kuri Bazilika, hanyuma mu gihe kizaba kinononsorwa hatangire kwegeranywa amafaranga. Kubaka bizatangira hamaze kuboneka 70% by’ubushobozi bukenewe.

Kugeza ubu kandi amafaranga ririya shyirahamwe ryo kubaka Bazilika ryiyemeje kuzashaka ni ayo kuyubaka yonyine, hatabariyemo amacumbi n’inzu ndangamurage n’ibindi byatekerejwe.

Icyakora Diyosezi ya Gikongoro irateganya kuzagirana inama n’Intara y’Amajyepfo ndetse na RDB, bakabagaragariza imishinga yose bafite ku kuvugurura Kibeho, ku buryo iberana no kwakira abakerarugendo baturutse imihanda yose.

Imishinga batekerejeho ni 20, kandi Bazilika ni umwe muri yo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka