Imyiteguro y’ umuhango wo Kwita Izina irarimbanyije

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20 uzaba kuwa 18 Ukwakira 2024 mu Karere ka Musanze.

Ibirori ngarukamwaka byo Kwita Izina abana b’ingagi ni umuhango witabirwa n’abaturage benshi baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu ndetse no hanze yacyo harimo n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye.

Ubukerarugendo ni kimwe mu byinjiriza amafaranga Abanyarwanda by’umwihariko abaturage baturiye Pariki y’igihugu y’ibirunga mu karere ka Musanze kuko bahabwa 10% by’amafaranga Pariki y’Ibirunga yinjiza ava mu bukerarugendo agakoreshwa mu bikorwa bibateza imbere.

Mu mwaka wa 2023 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo basaga miliyoni 1.4, bituma uru rwego rwinjiza miliyoni 620 z’Amadolari avuye kuri miliyoni 500 zinjiye muri 2022.
Pariki y’Ibirunga niyo yinjiza menshi ugereranije n’ibintu bikurura bamukerarugendo.

Abikorera bo mu Karere ka Musanze, nabo baba biteguye kuzakira ababagana, ibi bikaba imwe mu mpamvu zizamura ubukungu bwabo. Muri aka karere cyane cyane mu mirenge ya Kinigi na Nyange, ni hamwe mu hantu hakomeje kwiyongera ibikorwa remezo by’amahoteri, ibi bikaba bitanga akazi kuri benshi mu mirimo itandukanye.

Uretse ingagi zikurura benshi, muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga habonekamo n’izindi nyamaswa zirimo inzovu, inkima, imbogo, impongo, inyoni n’izindi zitandukanye.
Igikorwa cyo Kwita Izina abana b’Ingagi, cyatangiye bwa mbere mu 2005.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TURABAKUNDA CYAN

NDAMASEN NIZEYIMAN yanditse ku itariki ya: 28-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka