Imyanzuro 200 irimo gutegurwa igamije gushyira iherezo kuri Covid-19

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Gebreyesus, avuga ko harimo gukorwa imyanzuro isaga 200 igamije kurwanya icyorezo cya Covid-19, ikaba ishobora kuzemezwa n’ibihugu bigize isi muri Gicurasi uyu mwaka.

Dr Tedros Adhanom Gebreyesus
Dr Tedros Adhanom Gebreyesus

Dr Tedros yabitangarije mu nama y’Abayobozi n’Impuguke bateraniye i Munich mu Budage, ku wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022, avuga ko iyo myanzuro igamije gushyira iherezo kuri Covid-19.

Yavuze ko mu kwezi gushize kwa Mutarama 2022, ubuyobozi bwa OMS bwamuhaye umukoro wo gutegura ibyifuzo byashimangira ingamba zo gukumira icyorezo, bikaba ari byo bigomba kwemezwa n’ibihugu byose bigize isi muri Gicurasi uyu mwaka wa 2022.

Ati "Muri make ndabona inkingi eshatu z’ingenzi zaba zigize iyo nyandiko, ari zo ubuyobozi butajegajega, ubufatanye no gukorana".

Umuyobozi wa OMS avuga ko mu nama y’uyu muryango yabaye mu mwaka ushize wa 2021, ibihugu 194 byijeje ko bizemeza amasezerano mashya, akubiyemo amabwiriza yo kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid-19.

Avuga ko uwo muryango ushyigikiye imyanzuro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize isi, itanga icyerekezo cya politiki cyo kwihutisha no gukorana, ikaba ari yo izajya mu mategeko ngenderwaho ya OMS.

Dr Tedros yizeza kandi ko umuryango OMS urimo gushyiraho ikoranabuhanga rituma isi ibasha gukumira ibyorezo, mu buryo bwihuse hashingiwe ku bufatanye bw’ibihugu.

Uwo muyobozi avuga ko abantu benshi bakunze kumubaza igihe icyorezo kizarangirira, aho bamwe ngo bishimira ko babonye inkingo ku bwinshi, bikajyana n’ubukana buke bwa virusi ya Omicron, bakumva ko icyorezo kirangiye, ariko ngo si byo.

Avuga ko ibyo bihe bitaraza (byo kurangira kw’icyorezo), mu gihe ngo hakiri abantu 70,000 bapfa ku munsi bazira indwara zikira kandi zishobora kwirindwa.

Ashingira kandi ku kuba 83% by’Abanyafurika batarabona nibura doze imwe y’urukingo rwa Covid-19.

Akomeza avuga ko iherezo ry’icyorezo ritaraba mu gihe inzego z’ubuzima zitarakomera ahenshi ku isi, aho virusi ikwirakwira abantu ntibabirebe ngo bakurikirane uburyo yandura.

Dr Tedros ariko atanga icyizere ko muri uyu mwaka icyorezo Covid-19 gishobora kurangira, nk’ikintu cyihurirwa ku isi mu bijyanye n’ubuzima, kuko ngo hari ibikoresho n’ubumenyi, by’umwihariko bakaba barimo guhamagarira ibihugu byose kuziba icyuho cy’amafaranga miliyari 16 z’Amadolari akanewe mu gukora inkingo, ibipimo n’imiti byajya ahantu hose ku isi.

Umuherwe w’Umunyamerika Bill Gates, na we witabiriye Inama y’i Munich, yabaye mu bafashe ijambo avuga ko isi igomba guhora yiteguye ko yaterwa n’ikindi cyorezo, kugira ngo ishyireho ingamba zo gukumira hakiri kare.

Gates avuga ko Covid-19 itagifite imbaraga ku buryo uyu mwaka ngo uzajya kurangira itagikanganye cyane, n’ubwo ngo hakiri ugushidikanya ko 70% by’abatuye isi bazaba bamaze kubona urukingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka