Imyaka ibaye 63 Umwami Mutara III Rudahigwa atabarijwe i Mwima ya Nyanza

Uwari umwami akaba n’Intwari y’Imena y’u Rwanda, Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa, yatanze (yapfuye) ku itariki 25 Nyakanga 1959 aguye i Bujumbura (Usumbura) mu Burundi, atabarizwa (ashyingurwa) i Mwima mu Karere ka Nyanza ku wa 28 Nyakanga 1959.

Umwami Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa
Umwami Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa

Mutara III Rudahigwa yari mwene Yuhi V Musinga na Radegonde Nyiramavugo Kankazi, akaba yari yaravukiye i Cyangugu mu mwaka wa 1911, aho Musinga yari ageze yirukanwa mu Rwanda n’Abakoroni b’Abadage.

Musinga wari waranze kuyoboka amategeko ya gikoloni, yakomeje yirukanwa mu Rwanda bamujyana muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akaba yaraguye ahitwa i Moba.

Tugaruke kuri Mutara III Rudahigwa tuvuga ko yatanze afite imyaka 48 y’amavuko, yari atuye i Nyanza mu Rukari akaba yarateganyaga kwimukira hakurya ku Rwesero, aho yari yujuje inzu ya kizungu (igezweho).

Rudahigwa yari yarashakanye na Nyiramakomali mu mwaka wa 1933, babyarana umwana w’umukobwa witwaga Gasibirege waje kwitaba Imana akiri muto, nyuma aza gushakana na Rosalie Gicanda mu 1942, kugeza ubwo yatanze mu 1959.

Gicanda we yakomeje kubaho kugeza mu mwaka wa 1994 ubwo yicirwaga i Huye, aho yari atuye mu gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Mu bantu bose baganirije abanditsi b’Igitabo "Amateka y’u Rwanda (kuva ku itangiriro kugera mu kinyejana cya XX" cyasohotse mu 2016, ntawe uhuza n’undi ku mpamvu yateye urupfu rwa Mutara III Rudahigwa.

Bamwe bavuga ko rwatewe n’uko yatewe urushinge rwa penisirini ageze i Bujumbura aho ngo yari yagiye gusaba ubwigenge bw’u Rwanda, abandi ngo ’yazize kuva amaraso mu bwonko’, abandi ngo ’yazize kwitanga mu muhango’.

Hari abavuga ko impamvu yateye urwo rupfu uko byagenda kose rukomoka ku kuba Abakoloni b’Ababiligi (bakurikiye Abadage nyuma y’Intambara ya I y’Isi), batamushakaga kuko ngo yari ababangamiye ababuza gukwiza mu gihugu politiki y’amacakubiri.

Umugogo wa Mutara III Rudahigwa watabarijwe i Mwima ku itariki 28 Nyakanga 1959, nyuma y’uko bari bamaze kwimika Jean Baptiste Kigeli V Ndahindurwa wari murumuna we, kuko Rudahigwa nta muzungura w’ingoma yari afite (umwana).

Umwami Mutara III Rudahigwa yatanze hashize imyaka 13 yeguriye u Rwanda Kristu Umwami mu muhango wakozwe mu mwaka wa 1946, akaba ari na bwo yari amaze kubatizwa yiswe Charles Léon Pierre.

Mutara Rudahigwa ni we muyobozi w’ikirenga w’u Rwanda watunze imodoka ndetse akagendera mu ndege bwa mbere.

Yashyizwe mu Ntwari z’u Rwanda kubera ibikorwa bijyanye no guca ubuhake, kurwanya ubukoroni, amacakubiri n’ubukene.

Rudahigwa ashimirwa kuba yarazanye impinduka nyinshi zijyanye n’imibereho y’Abaturage, harimo guca ubusumbane, kuba ngo yaremeye gutanga inka mu gihe cy’inzara ya Ruzagayura kugira ngo idahitana benshi mu Banyarwanda bari bashonje.

Rudahigwa ashimirwa kuba yaranze akarengane, kuko ngo yageze ubwo yiyemeza kuba Umucamanza Mukuru mu Rukiko rw’Umwami i Nyanza.

Rudahigwa ashimirwa kuba yarateje imbere Uburezi, kuko ku ngoma ye (kuva 1931 kugera mu 1959) mu Rwanda hashinzwe amashuri menshi.

Muri yo hari Koleji y’i Gatagara yaje kwimukira i Bujumbura yitwa Collège International du Saint Esprit, Ishuri ry’Abayisilamu i Nyamirambo ku Ntwari, Amashuri y’Abalayiki ahantu hatandukanye mu Gihugu, ndetse n’Ishuri ryitwaga iry’Abenemutara.

Abanyarwanda bamwe bafata Mutara Rudahigwa nk’impirimbanyi y’Ubwigenge bw’u Rwanda, kimwe nka Patrice Lumumba wa Kongo-Kinshasa na Louis Rwagasore w’u Burundi.

Abakozi b’Ikigo gishinzwe Ingoro z’Umurage z’u Rwanda (INMR) bavuga ko ku itariki yibukirwaho itabazwa ry’umugogo wa Rudahigwa nta bikorwa bijya biba, icyakora ku munsi wibukirwaho itanga rye umuryango we ngo ujya gusura umusezero we i Mwima ya Nyanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mwami yababaje u Rwanda cyane.Ni umuhungu wa Musinga waguye mu mahanga.Bisobanura ko abayoboye u Rwanda baguye hanze yaryo ari 3:Musinga,Rudahigwa na Sindikubwabo.Gusa tujye twibuka ko abantu bose bapfa baririndaga gukora ibyo imana itubuza izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko ijambo ryayo rivuga.It is a matter of time.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga imana y’abakristu.

karake yanditse ku itariki ya: 29-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka