Imwe mu miryango igize sosiyete sivile ntishyigikiye igitekerezo cyo kuvanaho ibihano ku bakuramo inda ku bushake
Nyuma y‘inama yahuje Impuzamiryango zigize urugaga rwa Sosiyete Sivile y’u Rwanda kuwa 13 Ukwakira 2011, ubu noneho iyo mpuzamiryango yashyize ahagaragara itangazo ryamaganira kure icyemezo cyo gukuramo inda ku bushake rivuga ko ubuzima bwa muntu bufite agaciro ntagereranywa kandi butavogerwa.
Iyi nyandiko ikaba ije nyuma y’aho hari abatangaje ko bashyigikiye kuvanaho icyaha cyo gukuramo inda ku bushake mu byaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Abagize iyo mpuzamiryango bakaba bariyemeje gushyira umukono kuri iyi nyandiko igashyikirizwa abashinzwe kwiga ku mategeko aribo badepite b’Inteko Ishinga Amategeko.
Umuryango w’Abagide mu Rwanda, umwe muyigize urwo rugaga, witeguye gushyira umukono kuri iyo nyandiko nk’uko Umunyamabanga Mpuzabikorwa wayo, Alice Mukamazimpaka abivuga. Akaba asanga iri tegeko niriramuka ritowe nta kizabuza urubyiruko kuzajya bazivanamo uko bwije n’uko bukeye bikaba bizanazamura umubare w’impfu.
Yagize ati « Iri tegeko rikorwa n’ibihugu byateye imbere mu buvuzi, ariko mu Rwanda abavanamo inda bitabaza ubuvuzi gakondo n’izindi nzira zitizewe. Ubundi abana b’abakobwa batinyaga gukuramo inda kubera itegeko rihana, ubu rero nta kizabahagarika. »
Alice yakomeje ashimangira ko iri tegeko riramutse ritowe u Rwanda rutazaba rurangwa no kurengera uburenganzira bwa muntu akaba anasanga kwemera gukuramo inda ku bushake ari ugushora urubyiruko mu busambanyi no kwandura agakoko gatera SIDA kuko baba ntacyo batinya.
Iyindi mpamvu ikubiye mu nyandiko ya Sosiyete Sivile ngo ni uko gukuramo inda ku bushake ari igikorwa kinyuranyije n’amahame n’indangagaciro z’umuco nyarwanda ndetse n’iyobokamana. Ababyeyi benshi bagize sosiyete sivili bakaba basanga gukuramo inda ku bushake ari amahano akururwa n’urubyiruko ruyakopera mu mahanga.
Bakaba bakomeza bavuga ko gukuramo inda ku bushake hagamijwe kubahiriza uburenganzira bw’umugore, byabangamira uburenganzira bw’umwana ndetse n’ubwa se.
Baragira bati « niba nyina atamushaka ntibivuze ko se na we atamushaka, bityo bigatuma hahohoterwa uburenganzira bwa bose ».
Impamvu ya nyuma irondorwa n’iyi nyandiko ni uko kandi umwuga w’ubuvuzi ubereyeho gukiza no kurengera ubuzima, ariko gukuramo inda ku bushake biramutse byemewe, uwo mwuga waba utakaje ako gaciro gafitiye Abanyarwanda akamaro.
Kuba na none u Rwanda rwarakuyeho igihano cy’urupfu birashimangira ko hazarwanywa iyica ku bushake ry’inzirakarengane harimo n’impinja. Impuzamiryango ya Sosiyete Sivile ikaba inarondora ingaruka ziterwa no gukuramo inda harimo n’urupfu rw’umubyeyi cyangwa ibibazo byo mu mutwe (psychologiques).
Iyi nyandiko ikaba irangiza isaba abashinzwe gufata ibyemezo n’Abanyarwanda b’inyangamugayo kudaha agaciro imyumvire igayitse ishyigikira gukuramo inda ku bushake ikanabasaba guteza imbere ibitekerezo byubaha bikarengera ubuzima. Kugeza ubu imiryango 15 ni yo imaze gushyira umukono kuri iyi nyandiko.
Ubusanzwe icyaha cyo gukuramo inda ku bushake kikaba gihanwa n’icyiciro cya gatanu mu bigize igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda (code pénal). Ingingo yacyo y’ 161 ikaba ivuga ko umuntu wese wikuyemo inda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000).
Pascaline Umulisa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|