Imwe mu Mirenge irakorera mu nyubako zigezweho, indi iracyakorera ahakeneye kuvugururwa (Amafoto)

Politiki ya Leta y’u Rwanda yo kwegereza ubuyobozi abaturage, mu byo ishyize imbere harimo kubaka ibiro by’Imirenge n’Utugari bijyanye n’icyerekezo, mu rwego rwo gufasha umuturage gusaba serivise atekanye.

Kigali Today yarebye uko iyo gahunda ihagaze muri imwe mu Mirenge yo hirya no hino mu Gihugu.

Mu Mirenge ifite ibibazo, harimo Umurenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu, dore ko ukorera mu bukode mu nzu nto.

Ibiro byahoze ari iby'Umurenge wa Shyira byasenywe n'ibiza
Ibiro byahoze ari iby’Umurenge wa Shyira byasenywe n’ibiza

Nyuma y’uko uwo Murenge usenywe n’ibiza byo muri Gicurasi 2023, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu mu buryo bwihuse, bwashatse aho Umurenge ukorera, abakozi b’Umurenge bimukira mu nzu ikodeshwa buri kwezi mu isantere ya Vunga.

Isenyuka ry’ibiro by’uwo Murenge wa Shyira, ni ikibazo cyahangayikishije abaturage, aho zimwe mu mpapuro zirimo iz’irangamimerere zangiritse ku buryo kumenya abaturage basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko n’abatarasezerana bisaba ubushishozi.

Ahahoze inyubako y'Umurenge wa Shyira, ubu habaye mu imatongo
Ahahoze inyubako y’Umurenge wa Shyira, ubu habaye mu imatongo

Bamwe mu batuye muri uwo Murenge wa Shyira baganiriye na Kigali Today, bagaragaza imbogamizi batewe n’isenyuka ry’ibiro by’uwo Murenge.

Uwitwa Sekimonyo Sitefano yagize ati “Amazi yaraje anyura mu idirishya yinjira mu nzu, impapuro zarangiritse ntabwo tuzi niba ibituranga bigihari kuko impapuro zose zangijwe n’amazi, ubu ibiro byimuriwe hariya ku isoko ariko ni hato nyine, dutegereje ko batwubakira ibiro bishya”.

Akimanimpaye Chantal we yagize ati “Imvura yaraye igwa, bukeye njya kureba imyaka yanjye mu murima, ngeze hano ku murenge mbura aho nyura kuko amazi yangeraga mu ijosi, imbuga y’Umurenge yari yuzuye kugeza ubwo amazi yanyuraga mu madirishya akinjira mu Murenge”.

Arongera ati “Urebye nta rupapuro rwo mu Murenge rwarokotse, ntabwo tuzi neza ko ibituranga bizongera kugaragara, ubu tubayeho dutya, aho Umurenge ukorera ni hato cyane, nta bwisanzure buhari”.

Inyubako Umurenge wa Shyira usigaye ukoreramo
Inyubako Umurenge wa Shyira usigaye ukoreramo

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yabwiye Kigali Today ko kuba Umurenge ukorera mu bukode biteje ikibazo, avuga ko ibiza bikimara gusenya uwo Murenge, bahise bakodesha aho uba ukorera mu gihe bitegura kubaka ibiro bishya, mu gihe hazaba habonetse ubushobozi.

Ati “Twabaye dukodesheje aho Umurenge ukorera, turabizi ko ari ikibazo, gusa gahunda yo kubaka undi irahari, hari abifuza ko wubakwa hafi y’ibitaro bya Shyira, kuko ni ahantu hagutse ariko nyine bijyana n’amikoro, ariko kubakwa byo ugomba kubakwa ntabwo Umurenge wahora mu bukode”.

Ku bijyanye n’aho ingengo y’imari yubaka Umurenge ituruka, Meya Mukandayisenga yagize ati “Amafaranga yubaka Imirenge arateganywa haba mu Ngengo y’Imari y’Akarere, haba mu bundi buryo yaboneka, birumvikana ko ari ibikorwa by’Akarere kimwe n’uko hubakwa izindi nzu z’ubuyobozi, inyubako z’Imirenge na zo zirateganyirizwa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu avuga ko muri ako Karere hakigaragara Ibiro by’Imirenge bishaje, aho byagombye gusenywa hakubakwa ibishya mu rwego rwo kwirinda gukomeza gusanasana inyubako zigaragara ko zishaje.

Usibye Imirenge, hari n'Utugari na two dufite ibiro byubatse ahateye impungenge, urugero ni nk'ibiro by'aka Kagari ka Karangara mu Karere ka Burera
Usibye Imirenge, hari n’Utugari na two dufite ibiro byubatse ahateye impungenge, urugero ni nk’ibiro by’aka Kagari ka Karangara mu Karere ka Burera

Ati “Nk’Umurenge wa Mukamira biragaragara ko atari uwo gusanwa. Ibyo biragenda bijyana n’uko ubushobozi buzaboneka ngo wubakwe. Biragaragara ko hano mu Karere ka Nyabihu hari imirenge iba imaze igihe kinini, usibye n’abayikoreramo, natwe tuba tuyibona aho usanga hari Umurenge byaba byiza kuwusenya ukubakwa bushya aho kuwusana”.

Mu Karere ka Burera na ho hagaragara inyubako z’ubuyobozi ziri mu manegeka, aho amazi ava mu birunga amanukira muri izo nyubako, hakangirika byinshi.

Ibiro by'Umurenge wa Rugarama mu Karere ka Burera byangizwa n'amazi ava mu Birunga
Ibiro by’Umurenge wa Rugarama mu Karere ka Burera byangizwa n’amazi ava mu Birunga

Urugero ni ibiro by’Umurenge wa Rugarama bikomeje kwangizwa n’ibiza by’amazi y’imvura aturuka mu birunga, inyandiko zitandukanye zikaba zaramaze kwangizwa n’ibyo biza.

Mu Karere ka Musanze na ho haracyagaragara inyubako z’ibiro by’imirenge zishaje aho inyinshi ari izahoze ari ibiro bya Komine, izindi zikaba izimaze imyaka myinshi zubatswe, aho mu kuzubaka hifashishwaga amakoro.

Ibiro by'Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze
Ibiro by’Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze

Muri izo nyubako zishaje cyane hari nk’ibiro by’Umurenge wa Gacaca, Umurenge wa Gashaki, Umurenge wa Muko, Umurenge wa Musanze n’ibiro by’Umurenge wa Shingiro.

Ibiro by'Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, ababigana bavuga ko bitajyanye n'igihe
Ibiro by’Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, ababigana bavuga ko bitajyanye n’igihe
Ibiro by'Umurenge wa Gashaki muri Musanze
Ibiro by’Umurenge wa Gashaki muri Musanze

Mu Ntara y’Amajyepfo zimwe mu nyubako z’Imirenge ni izahoze ari Superefegitura na za Komini, aho zimwe zishaje, hakaba n’izo ubuyobozi bwemeza ko zigikomeye.

Muri izo nyubako zishaje harimo ibiro by’Umurenge wa Busasamana, Muyira, Ntyazo n’izindi zitajyanye n’icyerekezo zubatswe muri 2006 aho usanga zifite ibyumba bike ku bakozi bazikoramo harimo nk’ibiro by’Umurenge wa Busoro, Cyabakamyi, Kibirizi, Mukingo, Nyagisozi na Rwabicuma.

Zimwe mu nyubako z’Imirenge zijyanye n’icyerekezo

Nubwo hirya no hino mu Gihugu hakigaragara inyubako z’Imirenge zishaje, izindi zikaba ziri mu manegeka, hari aho bateye imbere, bubaka Ibiro by’Imirenge bijyanye n’icyerekezo, aho zimwe muri izo nyubako usanga ari nziza kuruta ndetse n’iz’uturere tumwe na tumwe.

Ibiro by'Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze
Ibiro by’Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze

Imwe muri iyo mirenge igeretse rimwe, hakaba n’igeretse kabiri aho usanga yaratwaye ingengo y’imari iri hejuru ya Miliyoni 300 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Muri iyo mirenge, harimo nk’Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ugeretse rimwe, aho watashywe tariki 08 Nyakanga 2022, wuzura utwaye asaga miliyoni 333FRW.

Ni Umurenge wubatswe ku nkunga iva mu bukerarugendo bukorerwa muri ako gace, cyane cyane mu mafaranga yinjizwa na ba Mukerarugendo basura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Ayo mafaranga agenzurwa binyuze mu Ishyirahamwe rya SACOLA ry’abaturage baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bakorera mu Murenge wa Kinigi na Nyange.

Ibiro by'Umurenge wa Cyuve muri Musanze
Ibiro by’Umurenge wa Cyuve muri Musanze

Ibindi biro bijyanye n’icyerekezo ni iby’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, byatashywe ku itariki 28 Ukuboza 2018, aho byuzuye bitwaye asaga miliyoni 300FRW.

Mu Karere ka Gakenke na ho hari ibiro by’Umurenge wa Muhondo bijyanye n’icyerekezo, aho byubatswe mu ishusho y’ibiro by’Akarere ka Gakenke.

Ibiro by'Umurenge wa Muhondo muri Gakenke
Ibiro by’Umurenge wa Muhondo muri Gakenke

Ni inyubako igizwe n’ibyumba 14, salle imwe, aho ababigana bazajya bategerereza kwakirwa, ahagenewe gukusanyirizwa amakuru arebana n’umutekano w’iyi nyubako, ububiko, n’ibindi byumba nkenerwa.

Iyo nyubako yatashywe ku mugaragaro mu Kwakira 2023, byuzura bitwaye agera kuri Miliyoni 380FRW.

Abaturage b’Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, bamaze kwiyuzuriza ibiro bishya by’Umurenge, bituma barushaho guhabwa serivisi zinoze.

Ibiro by’Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu byubatswe n’abaturage, byatwaye miliyoni 196FRW, aho uruhare rw’Akarere rungana na Miliyoni 70FRW, mu gihe andi mafaranga ari uruhare rw’abaturage binyuze mu muganda, ibyo biro bikaba byaratashywe ku mugaragaro muri 2016.

Nyuma y’uko inyubako yahoze ari iy’Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza isenywe n’ibiza, bakamara imyaka irenga ine bacumbikiwe mu biro by’Akagari ka Butansinda, uwo Murenge wiyujurije inyubako ijyanye n’icyerekezo aho yuzuye itwaye miliyoni zisaga 260 Frw.

Ibiro by'Umurenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza
Ibiro by’Umurenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza

Ni inyubako yatashywe ku mugaragaro ku itariki 25 Kanama 2021, aho ifite ibyumba 19 bikorerwamo n’abakozi b’Umurenge.

Indi nyubako y’icyerekezo ni iy’Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, aho ibikorwa byo kuyubaka bigeze ku musozo.

Inyubako nshya y'Ibiro by'Umurenge wa Nyamabuye muri Muhanga
Inyubako nshya y’Ibiro by’Umurenge wa Nyamabuye muri Muhanga
Ibiro by'Umurenge wa Kimihurura
Ibiro by’Umurenge wa Kimihurura

Hari n’inyubako igeretse kabiri y’Umurenge wa Kimihurura, aho yafunguwe ku mugaragaro ku itariki 30 Ukuboza 2015, yuzura itwaye akabakaba miliyoni 400 FRW.

Indi nyubako y’Umurenge ijyanye n’icyerekezo, ni iya Kinyinya mu Karere ka Gasabo igeretse kabiri, yuzuye itwaye asaga miliyoni 550Frw.

Ibiro by'Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo
Ibiro by’Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo

Ubwo hasozwaga itorero ISONGA ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Uturere tariki 01 Ugushyingo 2023 mu Kigo cy’ubutore cya Nkumba, mu byifuzo byabo, abo Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, basabye ko mu byo bagomba gufashwa harimo kwita ku Tugari n’Imirenge, aho inyubako z’Ibiro by’Imirenge na zo zakomojweho, ndetse n’ibindi bikoresho nkenerwa, kugira ngo barusheho kunoza serivisi baha abaturage.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yemeje ko ibyo bibazo byose byagaragajwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, bigiye kwigwaho bigakemuka mu gihe kitarambiranye.

Ati “Dukurikije ibyo mwasabye twasanze ari ibintu bishoboka, kandi mu gihe gito, turabizeza ko by’umwihariko Ubunyamabanga Buhoraho bwa MINALOC buzakurikirana ko ibyo bintu bishyirwa mu bikorwa bidatinze”.

Yongeyeho ati “Twari twifuje ko nyuma y’uko tuva ahangaha, dushyiraho itsinda rya tekinike ritegura imikorere y’ibintu byose twumvikanye, ku buryo biba gahunda koko ifatika idasigara hano, ngo tuzongere guhura nyuma y’umwaka twibaza ngo bya bindi byarangiye bite? Tuzakurikirana ko bishyirwa mu bikorwa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwibagiwe ibiro by’Umurenge wa Ngoma muri Huye. Na byo rwose bimaze igihe byinubirwa n’abaturage mu itangazamakuru ko bitajyanye n’igihe by’umwihariko nk’umurenge ubarizwamo Umujyi wa Huye.

Alias yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka