Imvura yahitanye abantu 13 mu turere twa Rubavu na Rusizi
Imvura yaguye mu ijoro rishyira tariki 31/10/2012 yahitanye abantu 13 ndetse inangiza ibintu byinshi mu turere twa Rubavu na Rusizi two mu ntara y’Uburengerazuba.
Mu karere ka Rubavu, imvura yahitanye abantu barindwi mu mirenge ya Rugerero na Nyamyunda yangiza imihanda n’amazu ataramenyekana umubare.
Umuhanda ujya ku ruganda rwa Bralirwa no kuri Marine wacitse ndetse hari n’imodoka
zarengewe n’ibitaka byaridutse ku misozi.
Benshi mu baturage bangirijwe bakomeje gushakisha ibintu byabo bagiye mu Kivu, naho ingabo za Marine zikomeje gushaka imibiri yaguye mu Kivu.

Rusizi: Abantu 6 bitabye Imana
Abantu batandatu bo mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi batwawe n’uruzi bitewe n’imvura irimo umuyaga mwinshi yaguye mu duce twinshi tw’ako karere tariki 30/10/2012 guhera saa kumi n’igice z’umugoroba.
Kugeza mu ma saa moya z’umugoroba, umurambo w’umuntu umwe niwo wari umaze kuboneka. Mu murenge wa Gihundwe ho abantu batatu bakubiswe n’inkuba bajyanwa kwa muganga.
Ibindi byangiritse ni amashuri ane yatwawe n’umuyaga naho abaturage benshi baraye hanze batinya ko amazu yabagwaho. Mu ijoro ryakeye, ubutabazi bwari bwabuze aho buca kugirango bugoboke abaturage kuko amazi yari yafunze inzira zose.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, hari hakibarurwa ibyangijwe n’iyo mvura. Turakomeza kubagezaho imibare nyayo uko igenda iboneka.
Sylidio Sebuharara na Euprem Musabwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abo bantu imana ibakire mubayo kandi gutabara abasigaye, birihutirwa mugire amahoro twifatanije nimiryango.