Imvura yaguye mu Mpeshyi yateye imyuzure (Amafoto)
Imvura yaguye hirya no hino mu gihugu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 17 Kanama 2017 hari aho yateje imyuzure.

Iyaguye mu Kagari ka Kabuga I mu murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo niyo yateye umwuzure muri santere y’ubucuruzi ya Kabuga bigabanya urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga.
Bamwe mu bakorera muri iyo santere bavuga ko iyo mvura batari bayiherutse. Bakabavuga ko yaguye batari bayiteguye kuburyo yababujije gukora imirimo; nkuko Uwimana Felicien akora akazi ko kunyonga abivuga.
Agira at “Iyi mvura yabangamiye ubu santeri yose ni amazi ku buryo ubu gutwara abagenzi bidashoboka."
Mukamana Emelita wahanyuze agenda n’amaguru yagize ati "Natwe abanyamaguru yatubangamiye. Yego imvura ni umugisha ariko ubu urabona ko navanyemo inkweto."
Iyo mvura kandi yaguye no mu Karere ka Rusizi mu Mujyi wa Rusizi ariko ho yari iringaniye. Muri Rwamagana naho yaguye iringaniye.
Andi mafoto




Rusizi




Rwamagana


Ohereza igitekerezo
|